Umusore witwa Aliyu Na Idris wo mu gihugu cya Nigeria uri mu kigero cy' imyaka 26 y' amavuko utuye muri Leta ya Kaduna , akomeje gutungura abantu benshi nyuma y' uko ari kuzengurukana icyapa kigaragaza ko ari ku isoko akeneye uwamugura kugira ngo akemure ubukene afite.
Bivugwako uyu musore yirirwa agenda mu mihanda afite icyapa gihamagarira uwiguza kumugura ko yamwishyura ubundi akabasha kumwegukana.
Amafaranga ari kuri icyo cyapa angana na Miliyoni 20 z' amafanga akoreshwa muri kiriya gihugu angana n' ibihumbi 48USD .
Ku icyapa uyu musore ari kuzengurukana handitseho amagambo agira ati 'uyu mugabo aragurishwa 20 000 000 N', kikagaragaza ndetse na nimero ya Konti yo kwishyuriraho amafaranga n'amazina yayo.
Uyu musore avuga ko amaze iminsi itanu azengurukana kiriya cyapa, ubu aravuga ko yabuze n'umwe wageza ku giciro yifuza nubwo hari abamugeretse. Ati 'Narabyanze kuko amafaranga ari macye cyane ugereranyije n'ayo nshaka.'
Akomeza avuga ko icyo azakoresha ayo mafaranga ibihumbi 24 USD azagenera ababyeyi bamwibarutse ubundi ibihumbi 12 USD bikazaba ari imisoro ya leta naho uwamufashije kwamamaza ubucuruzi bwe akamwishyura ibihumbi 4 USD.