Ntibisanzwe, umusore yapfuye nyuma y' uko ifi imurumye igitsina, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore witwa Jose Ernestor da Silva w' imyaka 18 y' amavuko wo mu Gihugu cya Brazil wo mu gace Kitwa Piedade gaherereye mu majyaruguru y' icyo gihugu yitabye Imana nyuma y' uko ifi yo mu bwoko bwa Shark imurumye ubwo yari arimo koga ku nkengero z' inyanja, mu majyaruguru y' icyo gihugu.

Amakuru avuga ko uwo musore w' imyaka 18 y' amavuko yishwe n' igifi kinini cya Shark kimurumye igitsina ubwo yari arimo koga mu majyaruguru y' igihugu cya Brazil.

Nk' uko amakuru akomeza abivuga ngo , abashinzwe gutabara ubuzima mu nyanja bagize ubwoba ubwo bakuraga uyu musore mu mazi yuzuye amaraso mu nyanja nyuma yo kurumwa igitsina cye n'igifi cy'inkazi cya Shark ndetse amakuru akaba avuga ko iyi Shark yishe uyu musore nyuma y'uko abashinzwe umutekano bari bamusabye kogera hafi y'inkombe.

Mu mashusho yashyizwe hanze, yagaragaje abashinzwe ubuzima basimbukira mu mazi mu rwego rwo gutabara Jose wari umaze kurumwa n'iki gifi cya Shark kiri mu mafi afite ubukana bukomeye cyane.

Amakuru akaba akomeza avuga ko ubwo abashinzwe umutekano bamukuraga mu mazi baje bamukurura ku mucanga ndetse ngo akaba yahumekaga bigoye, umwe mu barinzi akaba yari amufashe umutwe amubwira gukomeza guhumeka.

Bakimara kumurambika hasi nibwo baje guhita babona ibibazo bikomeye yahuye nabyo, aho basanze ikabutura y'uyu musore yashwanyaguritse cyane ndetse yagaragaraga nk'uwapfuye ubwo yazanwaga ku mucanga.

Aba bashinzwe umutekano bakimara kubona ibyabaye kuri uyu musore, bahise bihutira kumujyana kwa muganga gusa ku bw'amahirwe macye aza kwitaba Imana atari yagezwa kwa muganga.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/22/ntibisanzwe-umusore-yapfuye-nyuma-y-uko-ifi-imurumye-igitsina-inkuru-irambuye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)