Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe muri zo ntiwazibona ahandi. Habonekamo vitamin D ihagije ndetse ku batabasha kubona akazuba ngo kabafashe kuyibona kurya amafi biyibaha ku rugero rwiza. Harimo kandi poroteyine, vitamin B12, selenium ndetse na vitamin F ariyo igizwe na omega-3 ivanze na omega-6.
Akamaro ku buzima
Akamaro k'amafi ku buzima karihariye nkuko twabivuze haruguru, ndetse aha umubiri w'uwayariye intungamubiri zifasha mu mikorere myiza yawo. Mu byiza amafi aduha twavuga:
- Afasha abashaka gutakaza ibiro, kuko atuma umubiri wihutisha imikorere yawo
- Afasha mu guhangana n'uburwayi bunyuranye bw'umwijima
- Ni meza ku bari mu gihe cyo gucura kuko abafasha kutagira umunabi ndetse akanabarinda kugira ibinya bya hato na hato
- Afasha mu mikorere y'ubwonko, yongera ubwenge butekereza kandi arinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru
- Agabanya ibyago byo kurwara umutima na stroke
- Agabanya ibyago byo kugira indwara zigendana n'ubudahangarwa
- Arinda ibyago byo kurwara diyabete iterwa n'imikorere mibi y'imvubura ikora insulin
- Afasha gusinzira neza kandi arinda kubura ibitotsi
- Atuma ugira uruhu rwiza kandi afasha kurwanya ibishishi
- Arimo intungamubiri zifasha mu mikurire cyane cyane ku bana
- Aringaniza umuvuduko w'amaraso kandi agabanya igipimo cya cholesterol mbi bityo bikarinda indwara z'umutima zinyuranye
- Agabanya uburibwe bwo mu mitsi akanarinda za rubagimpande
- Afasha kureba neza ndetseno kugira amaso mazima
- Arinda kanseri zinyuranye
- Afasha kugabanya ibyago bya asima ku bana
Icyitonderwa
- Nkuko twabivuze ku bagore batwite ndetse n'abonsa hari amafi batemerewe. Ayo ni amafi arimo mercure nyinshi akaba ari ya mafi yo mu mazi magari (ocean) kuko ariyo abonekamo mercure nyinshi.
- Kurya amafi nanone kenshi si byiza nyine kuko n'afite nkeya uyariye kenshi mu mubiri yakiyongera. Byibuze inshuro 2 mu cyumweru zirahagije
Source : https://yegob.rw/numenya-ibi-ntuzongera-kurya-ifunguro-ritariho-ifi/