Nyabihu: Mu byumweru bibiri Ntizihabose n'abana be barajya mu nzu yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzu ya Ntizihabose iraba yuzuye mu byumweru bibiri
Inzu ya Ntizihabose iraba yuzuye mu byumweru bibiri

Ni umubyeyi uvuga ko we n'abana be batanu bababayeho imyaka isaga icumi mu buzima bw'agahinda gakabije, aho ngo bamusohoye mu nzu inshuro enye, biviramo abana be gutorokera i Kigali mu buzererezi, umukobwa atorokera mu mujyi wa Musanze, umubyeyi asigara ari nyakamwe atagira aho acumbika.

Ati “Bakimara kunsohora inshuro enye mu nzu nari ncumbitsemo, abana banjye bahize batorokera i Kigali, Umukobwa atorokera mumujyi wa Musanze, abayobozi nibo bagiye kumukurayo baramungarurira”.

Ngo muri ubwo buzima butoroshye yanyuzemo abana be bakimara gutoroka, umugabo w'umugiraneza atazi, ngo yamusanze ku ibaraza ry'umuturage imvura imunyagira.

Ngo yaramubajije ati “Ko unyagirirwa ku ibaraza bite? Na we ati ntabwo ngira aho mba nakomanze ngo nugame banga kunkingurira”.

Ni umuganda witabiriwe n
Ni umuganda witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranyendetse n'Ingabo z'u Rwanda

Ngo uwo mugiraneza yamugiriye impuhwe amwemerera kumwishyurira ubukode mu gihe cy'umwaka, ni nabwo abana be bahise bagaruka babana muri iyo nzu yakodesherejwe ubuzima busa n'ubugarutse.

Avuga ko ubwo yari amaze umwaka yishyurirwa iyo nzu, nyuma y'uwo mwaka byongeye gusubira rudubi, nyiri inzu akamuhoza ku nkeke ngo amuvire mu nzu kugeza ubwo ayisohowemo, ari bwo yashatse shitingi yigira inama yo kuyishinga mu kibanza yari yarahawe n'abagiraneza.

Bikimara kugaragara ko uwo mubyeyi n'abana be baba muri shitingi, Urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Shyira bafashe icyemezo cyo guhuza imbaraga ku bufatanye n'abaturage batangira igikorwa cyo kubakira uwo muryango, Ubuyobozi bw'akarere butanga isakaro.

Ntizihabose Charlotte yishimiye ko agiye kubona inzu ye
Ntizihabose Charlotte yishimiye ko agiye kubona inzu ye

Ni mu muganda watangijwe ku wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, hanatangizwa ukwezi kwahariwe ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu.

Richard Kubana, Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake n'ubukangurambaga wari intumwa ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu muri icyo gikorwa, yashimiye buri wese mu bagize uruhare rwo gutekereza kubakira uwo muryango, by'umwihariko urubyiruko rw'abakorerabushake rukomeje ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

Ashima uburyo nyuma y'uko bamenye ikibazo cy'uwo mubyeyi utagira aho aba, bafashe ingamba zo kumwubakira.

Uwo muyobozi yavuze ko gukorera ubushake bitanga isomo ku gihugu, ati “Ikintu cya mbere gikenewe ni ugukunda igihugu, igihugu ntabwo ari igishushanyo, igihugu kigizwe n'abagituye n'abakirimo kandi ugasabwa kugikunda ndetse no gukunda ibyo byose bikirimo. Turasaba urubyiruko rw'abakorerabushake gukomeza kurangwa na disipuline, kuko ni yo itugeza kuri byinshi”.

Urubyiruko rw
Urubyiruko rw'abakorerabushake mu bikorwa binyuranye biteza imbere imibereho y'abaturage

Arongera ati “Murabizi ko disipuline ariyo idufasha gukora tutiganda, tugashyiramo imbaraga zacu tuzi ko igihugu ari icyacu, tuzi ko igihugu ntawe tugikodesha ari icyacu, tugakora bene ni ibi bikorwa by'umutima, ubu bwitange bushobora kubera abandi isomo, bushobora gufasha ibindi bihugu”.

Raporo ya MINALOC iragaragaza ko mu mwaka wa 2020, urubyiruko rw'abakorerabushake mu Rwanda rwakoze ibikorwa binyuranye, birimo kubakira abatishoboye, kubaremera amatungo, kubatangira ubwisungane mu kwivuza n'ibindi, aho habaruwe ibifite agaciro ka Miliyari zisaga ebyiri.

Uretse igikorwa cyo kubakira uwo muryango, urubyiruko rw'abakorerabushake bwaremeye n'umuturage utishoboye wahoze ku rugerero, rumushyikiriza inka ifite agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda angina na 310,000, aho bujuje izindi nzu ebyiri zubakiwe imiryango ibiri itishoboye, bakaba bamaze no gukusanya amafaranga angina na miliyoni icyenda yo kwifashisha mu mishanga iri imbere, nk'uko Bunezero Jean Baptiste, umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu yabitangarije Kigali Today.

Urubyiruko rw
Urubyiruko rw'abakorerabushake rworoje inka umuturage utishoboye

Ati “Mu rwego rwo kugira ngo urubyiruko rw'abakorerabushake rwiteze imbere mu bukungu, tumaze gukusanya asaga miliyoni icyenda yo kwifashisha mu mishinga ifatika izadufasha kwiteza imbere, ndetse nkanaboneraho umwanya wo gushishikariza abandi kureba uburyo twashyiraho gahunda yo kwizigamira bikaba byadufasha kubona uko twakore neza akazi kacu k'ubukorerabushake”.

Ku ruhande rw'Akarere ka Nyabihu, Nsabimana Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ako karere, avuga ko kubakira umuturage utishoboye binyuze mu mbaraga z'abaturage, bivuze byinshi ku karere kamaze iminsi gashaka ibisubizo bigamije gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y'abaturage.

Avuga ko uruhare rw'urubyiruko rw'abakorerabushake ari isomo rikomeye ku baturage, akagaruka ku ruhare rwarwo mu iterambere ry'akarere.

Ati “Muri COVID-19, akarere kacu kari mu turere twagaragayeno ubwandu buke, imbaraga ziba zakoresheje ni ubuyobozi dufatanyije n'uru rubyiruko kandi banatanga ubufasha mu bindi. Twe nk'ubuyobozi bw'akarere izo ni imbaraga, binatanga n'isomo ryiza dufatanyije nabo mu kwishakamo ibisubizo, nk'iyi nzu batangiye kubaka ni urugero rw'ibishoboka”.

Richard Kubana, umuyobozi muri MINALOC
Richard Kubana, umuyobozi muri MINALOC

Uwo muyobozi yavuze ko ibibazo by'uwo mubyeyi bikemuka akajya mu nzu ye bitarenze ibyumweru bibiri.

Ati “Ibibazo Charlotte yatugaragarije biba bifite uburyo bikurikiranwa, kandi haba hari n'ingamba nyinshi ziba zarashyizweho kugira ngo bibe byakemuka, dufatanyije n'uru rubyiruko, turakomeza tubikurikirane ku buryo n'iyi nzu, nyuma y'ingamba twihaye mu byumweru bibiri Charlotte araba ayituyemo. Hari umuturage w'umutima mwiza ubaye amucumbikiye, ariko ni yo mpamvu dufatanya n'urubyiruko kugira ngo iyi nzu yihutishwe atahe aho yita iwe”.

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Nyabihu ni 25,360, rumaze kubakira abatishoboye inzu zisaga 100.




source : https://ift.tt/3jmptTO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)