-
- Hegitari 600 z'imyaka zangijwe n'urubura
Ntakirende Ernest wo mu mudugudu wa Rushashi, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo, avuga ko yari afite ibigori bihinze kuri hegitari imwe akaba yari yashoyemo amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 320.
Ati “Twahuye n'ibibazo niba ari isi yaturangiriyeho ntabwo mbizi. Haguye urubura rwonyine rukamye muri iki gitondo, rwangije imyaka yose ni intabire gusa. Mwadukorera ubuvugizi Leta ikagira icyo idufasha kuko ni urupfu.”
Avuga ko yari yarakoresheje imbuto z'indobanure ndetse n'ifumbire yiteze umusaruro mwinshi none ngo ntazi uko azabigenza ngo yishyure amadeni ndetse abashe no gutunga umuryango we.
Agira ati “Mfite umwana wiga nibwo atangiye umwaka wa kane, sinzi ubutaha ikizamusubizayo. Nafashe amafaranga mu matsinda nzi ko nzishyura ku musaruro none wose uragiye. Rwose bakwiye kudufasha tukabona igishoro cyacu ahandi umuntu agapfundikanya.”
Umukozi w'Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry'ubuhinzi, ubworozi n'umutungo kamere, Mutabaruka Fulgence, avuga ko bagiye kuvugana n'abafatanyabikorwa bagurisha inyongeramusaruro bakazishyura nyuma y'igihe ari uko bejeje.
Avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gufatira ibihingwa ubwishingizi kuko hari abahinzi benshi batabikozwa nyamara bubagoboka igihe bahuye n'ibiza.
Ati “Turi mu bukangurambaga ariko abahinzi bacu ntibarabyumva neza. Iri ni isomo rero tugiye gukoresha imbaraga mu bukangurambaga abahinzi bitabire ubwinshingizi bw'ibihingwa kugira nihaza umwuzure, urubura n'izuba babone ingurane.”
Umukozi w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe imicungire y'ibiza, Nirere Samuel, avuga ko urubura rwangije hegitari 600 z'imyaka igizwe n'ibigori, ibishyimbo, inyanya, ibirayi, urutoki n'ibisheke mu Mirenge ya Nyagatare, Rukomo, Gatunda na Mukama.
-
- Inzu 122 zivaho ibisenge
Avuga kandi ko uretse urubura rwangije imyaka, umuyaga na wo wasambuye amazu 122 mu mirenge itandatu ariko cyane mu mirenge ya Nyagatare, Rukomo na Gatunda.
Yongeraho ko harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo abasenyewe babone isakaro ndetse n'abo imyaka yabo yangiritse habe haboneka ababagobokesha ibiribwa mu gihe iyabo yangiritse ntacyo babashije gusarura.
source : https://ift.tt/3BguQtK