Nyamagabe: Bamwe mu baturage bayobotse abavuzi gakondo kubera kubura ubwishingizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2019 Leta y’u Rwanda yemeje ubuvuzi gakondo ariko hashyirwaho amabwiriza abugenga nko kuba bafite icyangombwa kibemerera gukora ndetse n’imiti yabo yujuje ubuziranenge.

Nubwo hari ubwemewe ariko hirya no hino mu byaro hagenda haboneka abantu bazwi nk’abavuzi ba gakondo bateranya ibyatsi bagaha abaturage nta bindi bipimo byafashwe.

Aba ni bo bamwe mu baturage baganiriye na Radio1 babwiye ko kubera kubura ubwisungane mu kwivuza iyo barwaye basanga kuko nta yandi mahitamo baba bafite.

Umwe yagize ati “Biterwa n’ubushobozi buke bw’abaturage bwo kubona mituweli, ibi biterwa n’ibyiciro abantu babashyizemo. Usanga uri mu cyiciro cya gatatu kandi atabasha no kwibonera amafaranga 300 ku kwezi. Narwara nta kundi azabigenza azajya muri gakondo.”

Undi ati “Ujyayo bakakurangira nk’umuravumba ukagenda ukawuha umwana cyangwa bambuwa ukayimuha akoroherwa.”

Nubwo aba baturage bafitiye icyizere aba bavuzi ba gakondo bo iyo basobanura ibyo bakora, wumva ko baca ibyatsi bagapfa guha abaturage nta kindi kintu bagendeyeho.

Umuvuzi wa gakondo wo muri Nyamagabe yagize ati “Umuntu yavuga ngo arwaye Cholera nkagenda nkahira utwatsi nkavuguta nkamuha nti mira nkumira akanini ubwo bikaba birarangiye. Iyo ari amaso ngashyiramo ntibimurye numva ko yakize.”

Ku ruhande rw’abakora ubuvuzi bugezweho, Umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Kibilizi, Ntakirutima Eliab, yavuze ko kuba nta gipimo abavuzi ba gakondo bagira bishobora gushyira ubuzima bw’ababagana mu kaga.

Yagize ati “Nta muganga uba wabipimye ngo arebe ko iyo miti ivura izo ndwara bashaka kuvura, nta rugero ruba ruhari wavuga ngo rwemejwe n’abahanga rugararagaza ingano izavura iyo ndwara. Kuko nta gipimo kiba gihari yangiza umwijima, ntabwo baba bazi urugero rushobora kugera ku mwijima rukawangiza bagapfa guha abaturage gusa.”

Imibare y’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 abari batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu gihugu hose bari 85.3%, bivuze ko aba basigaye aribo bavamo abajya mu buvuzi gakondo nyuma yo kurembera mu ngo.




source : https://ift.tt/3C7cU62
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)