Nyanza: Ishyamba kimeza rya Kibilizi-Muyira rimaze igihe ryangizwa ryatangiye kubungwabungwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ishyamba kimeza riherereye mu Mirenge ya Kibilizi na Muyira, rifite amateka yihariye kuko hambere ryabagamo urusobe rw’ibinyabuzima ariko bitewe no kutaribungabunga bituma zimwe mu nyamaswa zishira ndetse na bimwe mu biti biracika.

Ryose hamwe riri ku misozi itatu, rifite ubuso bwa hegitari 392 harimo izigera ku 182 ziherereye ku ruhande rwa Kibilizi n’izindi 210 ziri muri Muyira.

Umusaza witwa Ngango Isaac avuga ko iryo shyamba rifite amateka yihariye kuva kera kuko n’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa yarihizemo.

Ati “Iri shyamba kimeza rizwi na kera ku bw’Abami ndetse n’Umwami Rudahigwa yajyaga aza kurihigamo ahigira abantu bari barashonje bitaga Ingarisi.”

Zimwe mu nyamaswa zabonekagamo ni isha, impongo, ifumberi, inkwavu n’izindi zirimo ingwe n’ibisamagwe.

Nyuma yaho abaturage batangiye kuryigabiza batemamo ibiti ndetse bagatwikiramo n’amakara bituma ryangirika ndetse na bimwe mu binyabuzima byabagamo birashira.
Hagamijwe kwirinda ko igice cy’Amayaga cyaba ubutayu nk’uko inyigo yabigaragaje, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, REMA, cyatangije umushinga wo gusubiranya amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga (Green Amayaga Project).

Uwo mushinga w’imyaka itandatu watangijwe mu 2020 uzakorera mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Amashyamba, Nsengimana Aimable, avuga ko ku bufatanye na REMA batangiye kubungabunga iryo shyamba kimeza riri ku misozi itatu.

Yagize ati “Icyo twakoze twahereye ku ruhande rwa Kibilizi dukora uruzitiro rurizenguruka kugira ngo abaturage batongera kuryangiza, ni yo mpamvu mubona ryongeye gufatana. Muri uyu mushinga wa Green Amayaga tuzakomereza no ku tundi dusozi kugira ngo naho habungwabungwe.”

Akomeza avuga ko muri iryo shyamba harimo amoko y’ibiti kimeza agera ku 100 kandi bifite akamaro kuko bivamo imiti itandukanye kandi hororokeramo ibinyabuzima bitandukanye. Kuri ubu hasigayemo inyoni n’inkende.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza na bo bavuga ko iryo shyamba ribafitiye akamaro kuko rikumira imiyaga n’isuri kandi rikabazanira imvura.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga Green Amayaga, Nkurunziza Philbert, avuga ko mu mwaka umwe bamaze batangiye, bamaze kuwushyira mu bikorwa ku kigereranyo cya 25%.

Ati “Hari ibikorwa nyamukuru tumaze kugeraho aho mu kubungabunga ibidukikije twateye ibiti bivangwa n’imyaka bigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 400 ariko hakabaho no gutera amashyamba tubungabunga imisozi ndetse dufata neza n’amashyamba asanzwe ahari.”

Mu bindi biri gukorwa harimo gutera ibiti ku mihanda no ku nkengero z’imigezi ndetse no gucukura imirwanyasuri no kuyiteraho ubwatsi bw’amatungo.

Hari kandi gucukura ibyobo bifata amazi no guha abaturage amashyiga ya rondereza aho kugeza ubu amaze guhabwa ingo zigera ku bihumbi 11.

Muri rusange uwo mushinga wose uterwa inkunga na UNDP ku bufatanye na Global Environment Facility (GEF) hazatangwa imbabura zirondereza ibicanwa ku miryango ibihumbi 60 hatangwe n’amatungo magufi ku miryango 7500.

Uzagera ku baturage miliyoni imwe n’ibihumbi 300, naho abantu bagera ku bihumbi 150 biganjemo urubyiruko n’abagore bafashwe guhanga imirimo.

Ishyamba kimeza rya Kibilizi-Muyira rifite ubuso bwa hegitari 392
Ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira ryari rimaze igihe ryangizwa, ryatangiye kubungwabungwa
Ku ruhande rwa Kibilizi aho ishyamba ryatangiye kubungwabungwa bigaragara ko ryongeye gusubirana
Ku ruhande rwa Muyira aho ibikorwa byo kuribungabunga bitaratangira bigaragara ko ryangiritse cyane

[email protected]




source : https://ift.tt/3GoXFb8
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)