Nyarugenge: 'Sinahora mfungisha abagabo', ubuhamya bw'umwangavu watewe inda kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo wa mbere yamuteye inda akiri isugi ku myaka 15, ashutswe n'incuti ye y'umukobwa yamunywesheje inzoga ivanze muri Fanta, amaze kunegekara imusiga mu rugo rw'umuhungu aramusambanya.

Mu buhamya bwa Mariro (izina ryahinduwe hubahirizwa uburenganzira bwe), atangira agira ati, 'Ubaze ko nasambanye bwa mbere nkasama, indi nda nayisamiye ku kiriyo cy'umwana wa mbere. Umugabo wa mbere yari afunzwe, sinari gushobora guhora mfungisha abantu b'abandi'.

Arakibuka uko byagenze, ati, 'Umusore twari duturanye, yancaho akansuhuza, hashize igihe arantumira ngo dusangire agafanta ku muhanda. Nari ntarajya iwe , nagiyeyo ntwawe n'undi mukobwa twiganaga wari incuti yanjye cyane, kandi akanaba incuti ye na we. Banywesheje Fanta irimo inzoga kuko uwo mukobwa nari mwizeye narabinyweye. Njye kubera kutabimenyera ndasinda, uwo mukobwa ansiga aho baransambanya. Nari nkiri isugi, niyo mpamvu banyangije imyanya y'ibanga, ariko banzanira umuganga wo kujya amvurira mu rugo iwe. Baramvuye ndakira ariko muganga ntiyapima ko ntwite, naje kubimenya hashize amezi 6'.

Padiri yatanze ruswa ngo umunyacyaha amenyekane afatwe

Uyu mwana w'umukobwa yatewe inda arangije amashuri abanza kuri GS Sainte Famille mu mujyi wa Kigali. Anavuga ko yari yarakoze ikizamini cya Leta akagitsinda, bakamwohereza kwiga mu karere ka Ngororero ntajyeyo kubera gutwita.

Ku kigo cy'abihaye Imana nka Sainte Famille, iki cyari nk'igisebo. Nibyo byatumye Padiri ushinzwe amashuri muri iyo Paruwasi yakoze ibishoboka ngo umunyacyaha amenyekane afatwe, bigera aho atanga ruswa agura amakuru.

Mariro akomeza agira ati, 'Padiri yahise ambaza uwanteye inda ndamuhakanira, batangira kungendaho, binjirira incuti zanjye za hafi, nibwo Padiri yamenye uwanteye inda. Uwabivuze yamuhaye ibihumbi 15. Ni umwana wigaga Sainte Famille ariko nijoro agakorana irondo nk'ak'uwanteye inda. Baramukurikiranye Padiri na Masenge, birangira afunzwe. Urubanza rwaberaga I Nyamirambo'.

Uwo munyacyaha yafashwe kandi ku bufatanye na nyina wa Mariro na nyirasenge, kuko nyina yamutwaye buhoro buhoro amufata neza kugeza amubwiye uwamuteye inda. Amaze kubimubwira, na we abibwira shangazi w'umwana bafatanya na Padiri kubikurikirana.

Avuga ko uwo muhungu bamukatiye imyaka 25, ubu akaba amazemo itatu. Ngo yarajuriye asanga hari undi muhungu babanaga wamureze ko yamutwikiye indangamuntu, bahita bamuha burundu.

Ikindi ni uko nyuma yo kubyara yagize umutekano muke, bene webo n'umuhungu bashaka kumwica, aho kumufasha kurera umwana wabo. Nabwo ngo yahise ajya kwishinganisha ku kagari, impungenge ziragabanuka.

Uyu mukobwa umaze kugira imyaka 19, yishimira ko mu kubyara yafashijwe n'ibitaro bya Police ya Kacyiru, akabimaramo amezi atatu ntacyo yishyuye. Ati, 'nta kintu cyitwa amafranga bansabye, nta n'ikindi natanze, kuri njye byose byari ubuntu. Namazeyo amezi atatu barambaze ngira infection yo mu nda, baramvuye ndakira ndataha, nta n'igiceri natanze kwa muganga'.

'Uwanteye iya kabiri sinamureze, nanze gufungisha babiri bose'
Mariro ati, 'Maze kubyara nasubiye mu ishuri ndiga, umwana amaze imyaka ibiri arapfa, yaguye muri ruhurura y'amazi. Muri icyo kiriyo, undi muhungu ampa amafranga birangira anteye indi nda. Iyo murega sinari gukira abantu, murumva namwe gufungisha abagabo babiri bose. Narabyihoreye rwose'.

Uyu mwari yahise acika intege zo kwiga, inkuru yabaye kimomo ko yasamye indi nda, ku ishuri yigagaho banga kumwakira. Bakamubwira ko agomba kujya kwiga ahandi, ari nako bamusibishije ku rutonde rw'abana bafashwaga n'umuterankunga.

Inda yayikuyemo , nk'uko amategeko abimwemerera ku myaka ye, ariko ku ishuri banga kumwakira. Nibwo yahise ahinduka umunyagataro, ariko agahora yitotomba acuruza avoka. Byaramenyekanye, intandaro yo gutabarwa kwe yabaye ubwo umuntu yahamagaraga mu kiganiro Ikaze Munyarwanda cya Radio Flash; umutumirwa ushinzwe GBV muri RIB.

Umunyamakuru wa Flash TV yahise ajya gusura uyu mukobwa akora inkuru , birangira ishuri rimwakiriye ku gutsure cy'umurenge. Ati, 'Nari maze umwaka nicaye ntiga, nasubiye kwiga kubera abanyamakuru baje mu rugo, umurenge no ku ishuri babyumvise ko nagiye mu itangazamakuru, nibwo Gitifu w'umurenge yansubizagayo.

Ku ishuri bari baranze ko niga, babyemeye ari uko Gitifu anjyanye, niga bantuka ariko ndiga. Bambwiraga ko nabateje abanyamakuru nkabihorera. Ubu ndiga nta kibazo mfite, naje no kugirirwa icyizere mu kagari ntuyemo bangira umunyamabanga (umwanditsi) w'itsinda ry'ababyeyi.

Benshi mu bangavu baterwa inda bagira ipfunwe ryo gushyira hanze abazibateye, cyane cyane batinya guteranya imiryango; ndetse no kuba uwayimuteye afungwa bigaherera iyo we agasigara yifasha kwita ku mwana.

Karegeya Jean Baptiste Omar



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nyarugenge-sinahora-mfungisha-abagabo-ubuhamya-bw-umwangavu-watewe-inda-kabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)