Nyaruguru: Asaga miliyoni 75 Frw agiye kubakwamo Poste de Santé - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ivuriro rizuzura ritwaye amadorali ya amerika 75 401, uyashyize mu manyarwanda ni miliyoni zisaga 75 Frw, rizubakwa mu Murenge wa Nyabimata, mu Kagari ka Ruhinga mu Mudugudu wa Ruhinga.

Iri vuriro rifite umwihariko kuko ribarirwa mu mavuriro mato ariko atanga serivisi z’ubuvuzi zisumbuyeho (Second Generations health Post) zirimo kubyara ku bagore batwite, ibizamini bya Laboratwari, ubuvuzi bw’amenyo ndetse n’ubuvuzi bw’amaso.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yashimye cyane iyi nkunga yatanzwe agaragaza ko izatanga umusaruro ku baturage bo mu Murenge wa Nyabimata bagorwaga no kugera ku bigo nderabuzima.

Yagize ati “Muri aka kagari nta Poste de Santé yari irimo kandi biri muri politiki ya Leta ko tugomba kwegereza ubuvuzi abaturage. Twari tugifite icyuho nibura cya Poste de Santé 20 niyo mpamvu turi gukora kugira ngo nibura buri kagari kazabe kayifite.”

“Iyo Akagali gafite Poste de Santé iteye imbere, abaturage biraborohera. Urugendo yakoraga agiye kwivuza ku kigo nderabuzima ruragabanuka amasaha akaba make ariko kandi ntarembere mu rugo.”

Ubusanzwe Akarere ka Nyaruguru gafite ibitaro binini bya Munini, ibigo nderabuzima 16, Poste de Santé 33 n’izindi ebyiri zigiye kuzura mu gihe hifuzwa nibura izigera kuri 20 ngo buri kagari kayigire, kugira ngo abaturage babashe kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi.

Umuturage wo muri uwo Murenge, Ntakirutimana Nathan, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima cya Nyabimata bakoreshaga urugendo nibura rw’isaha n’igice, kandi ababyeyi batwite bahuraga n’imbogamizi zo kugera ku buvuzi cyane ko n’ibibazo by’ingendo bikiri ingorabahizi muri ako gace.

Yagaragaje ko kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bisobanura icyizere bagaragarijwe n’igihugu cyane ko kuri bo byari nk’inzozi kubona ibitaro bishobora kubavura mu gihe barwaye badakoze urugendo rurerure.

Uhagarariye Ambasade y’u Buyapani, Ochi Yukako, yagaragaje ibitaro bigiye kubakwa mu kagari ka Ruhinga, bizagirira inyungu abaturage kandi ko bizakomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Buyapani.

Amasezerano yasinywe afite agaciro ka miliyoni 75 Frw



source : https://ift.tt/3vwCkrC
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)