VIDEO: OLGA MWAKUNDAGA YAPFUYE
Uku iminsi yakomeje kugenda ihita, byakomezaga kurushaho kuba bibi. Mu ntangiriro zuyu mwaka nibwo Umuyoboro wa YouTube Afrimax tv umenyereweho kwakira ubufasha abantu bagiye batandukanye baje kumusura.
Mukiganiro mama wa Olga yagiranye na Afrimax ari nabo dukesha iyi nkuru, abarebye icyo kiganiro byabakoze kumutima ndetse batangira gukusanya inkunga ngo Olga abe yajya kwivuza.
Olga yarafite uburwayi budasanzwe bwamubyimbishije inda.
Byarakozwe ndetse ashakirwa ibyangombwa byose ngo ajye kwivuriza mu gihugu cy'Ubutaliyani ku mugabane w'Iburayi.
Yagezeyo ndetse ubuvuzi bwihuse buratangira. yabanje kubagwa (Operation) kugira ngo inda yari yarabyimbye ibe yagabanuka hanyuma ibindi bigakurikiranwa nyuma.
Operation y'inda yagenze neza (Saccessful) inkuru nziza itaha ku mubyeyi we ibyishimo biramurenga. Icyari gikurikiyeho kwari ukubagwa bwa kabiri ariko bwo bibanda ku mutima. Operation y'Umutima nayo yagenze neza (Successful) ndetse atora n'akabaraga dore ko yabashaga no guhamagara mama we i Kigali bakavugana ndetse mu ijwi rye ati "numvaga yakize neza".
Olga aho yitabwagaho mubutaliyani yaramaze koroherwa.
Uko iminsi yakomeje kwicuma Olga akomeje kwitabwaho i Burayi, uko yakomezaga gutora mitende, abaganga banzuye ko akurwa mu cyuma cy'indembe akajyanwa mu bitaro bisanzwe by'abana akaba ariho akomeza kwitabwaho. ibyo niko byagenze.
Gusa amaze kugera muri ibyo bitaro,Olga yatangiye gucika intege bikabije, ndetse akamara umwanya munini asinziriye yanakanguka ukabona nta kabaraga afite.
Mama wa Olga mugahinda kenshi
Byabaye ngombwa ko abaganga bongera kumusuzuma mu buryo bwihariye umubiri wose, mu kumusuzuma basanze amaraso ari kujya mu mutwe, ngo bitewe nuko hari umutsi wo mu mutwe wari warangiritse bikomeye. Abaganga bakoze ibishoboka byose ngo baramire uwo muziranenge ariko bigeze kuwa 30 Nzeri uyu mwaka yaje kwitaba Imana.
Olga yamaze gushyingurwa.
VIDEO OLGA MWAKUNDAGA YAPFUYE
Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/olga-umwana-wamenyekanye-youtube-yapfuye-video
Turahojeje umuryangowe ndets tuwihanganisha kubyay kand Ndiho amawakire mubwami bwayo
ReplyDelete