-
- Ni igitabo yise 'Kura Ujya Ejuru'
Ni umuhango wabereye muri ICK riherereye mu mujyi wa Muhanga mu mpera z'icyumweru gishize, witabirwa n'abayobozi mu nzego zinyuranye, abarimu muri Kaminuza, Abihayimana ndetse n'abashakashatsi banyuranye.
Padiri Dushimimana, amurika icyo gitabo ku mugaragaro, yeretse abitabiriye uwo muhango ubufasha yiteze kuri icyo gitabo cye mu iterambere ry'imikurire myiza y'umwana, dore ko ari igitabo kivuga uko umwana akura mu gihagararo mu mitekerereze n'imibanire n'abandi.
Ati “Iki gitabo kizafasha abasomyi kumenya ibiranga umwana muri buri kigero cy'imikurire, kumenya ibibazo ahura na byo mu mikurire ye n'icyo umwana yakorerwa ngo akure neza”.
Arongera ati “Ni igitabo gikubiyemo ibisubizo bicukumbuye ku mikurire y'umwana, uruhare rw'imirerere n'imibanire y'ababyeyi ku mikurire n'imitekerereze y'abana”.
Yagarutse ku mpamvu yamuteye kwandika icyo gitabo, avuga ko igitekerezo cyaturutse ku biganiro yagiye atanga mu mashuri abanza n'ayisumbuye, byavugaga ku mikurire y'umwana.
-
- Padiri Fidèle Dushimimana
Avuga ko ibisubizo by'abana ku bibazo yajyaga ababaza, byamugaragarije inyota bafite yo kumenya umwana n'imikurire ye, kugira ngo babashe kumurera neza.
Ni ubushakashatsi bwashimishije abitabiriye uwo muhango, by'umwihariko Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Jacqueline Kayitare, wavuze ko icyo gitabo kizafasha abaturage mu guteza imbere imikurire y'abana babo, dore ko ngo inshuro nyinshi ababyeyi bashyira imbaraga mu bijyanye n'imirire, bakibagirwa ko n'imikurire y'ubwonko ari ingenzi.
Ati “Usanga igisubizo gishakirwa mu mata no muri shishakibondo gusa, ariko ikijyanye n'ubumenyi n'imfashanyigisho yafasha imitekerereze y'umwana, imyumvire n'imibanire ye n'abandi hakabamo icyuho. Akenshi turebera ku bigaragara, kandi hari n'ibitagaragara byakwangiza imikurire y'umwana mu gihe bititaweho”.
Padiri Ntivuguruzwa Balthazar, Umuyobozi mukuru wa ICK, na we yashimye igitabo Kura Ujya Ejuru.
Yagize ati “Iki gitabo gikubiyemo ubushakashatsi buzadufasha kubonera ibisubizo ibibazo by'ingutu bibangamiye uburezi".
-
- Uwo muhango wari witabiriwe n'impuguke mu nzego zinyuranye
Avuga ko kuva ICK yatangira muri 2003, itahwemye kwigisha, gukora ubushakashatsi no guteza imbere abaturage.
Ati “Iki gitabo na cyo kije gishimangira ubushake bwa ICK bwo kutaba Vuga numve gusa, kuko nk'uko babivuga mu kinyarwanda Kora ndebe iruta Vuga numve”.
source : https://ift.tt/3GlBD9i