Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi batatu bashya mu Rwanda (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ba ambasaderi bashya barimo Bert Versmessen w’u Bubiligi, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wa Misiri na Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani wa Qatar bakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ukwakira 2021.

Nyuma yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zabo, aba bambasaderi bahurije ku kuba bagiye gushyira imbaraga mu kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, yageze i Kigali nyuma y’uko ku wa 14 Nyakanga 2021, iki gihugu cyatashye inyubako nshya ya ambasade iherereye ku Kimihurura.

Yijeje ko azakomeza kunoza umubano w’u Rwanda na Qatar binyuze mu kubakira ku mubano usanzweho.

Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi uhereye ku bayobozi bakuru.’’

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze guhama, ushingiye ku bwubahane na dipolomasi. Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

Qatar Airways yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

Ambasaderi Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani yakomeje ati “Iyi ni intangiriro y’imishinga ihuriweho. Duhanze amaso no gukorana ku yindi mishinga.’’

Ku wa 26 Gicurasi 2015, u Rwanda na Qatar yombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi, agamije kurushaho kunoza umubano.

Mu 2018, abakuru b’ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

Muri izo ngendo, hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iby’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani guhagararira Qatar mu Rwanda

-  Umubano w’u Rwanda na Misiri mu cyerekezo gishya

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu kubaka ubushobozi bw’abasirikare n’abakozi mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

Ibihugu byombi kandi bimaze imyaka isaga 45 bikorana mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi, ingufu n’ubuvuzi.

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna, yishimiye guhura na Perezida Kagame baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Perezida wa Misiri Sisi aha agaciro ubwenge bwa Perezida Kagame mu guhindura u Rwanda mu iterambere ryarwo n’abarutuye. Dukeneye kongera imbaraga mu bucuruzi n’ubukungu mu nyungu z’abaturage.’’

U Rwanda na Misiri biheruka gusinyana amasezerano yo kubaka ikigo kizavurirwamo indwara z’umutima, kikanakorerwamo ubushakashatsi; kizubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere (EAPD) na Minisiteri y’Ubuzima.

Mu bucuruzi, Abanya-Misiri berekeje amaso mu gushora imari mu Rwanda, ndetse buri mwaka iki gihugu gitegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”. U Rwanda rwohereza mu Misiri ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi n’imineke.

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wahawe guhagararira Misiri mu Rwanda

Perezida Kagame kandi yanakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, washimye umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Twaganiriye ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi. Hari inzego zitandukanye twakoranamo zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubukungu n’izindi.’’

U Bubiligi bufitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuva kera mu bukoloni dore ko ari na kimwe mu byarukonije. Bufasha u Rwanda mu nzego zirimo ubuzima, imiyoborere myiza n’ingufu.

Muri Kanama 2021, u Bubiligi bubinyujije mu Ishami ry’Ubutwererane ryabwo, binyuze muri Enabel, bwatangaje ko buzafatanya n’u Rwanda mu kubaka uruganda rukora inkingo n’indi miti.

Mu Ukwakira 2021, ni bwo u Bubiligi bwoherereje u Rwanda dose 196.000 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

Ambasaderi Bert Versmessen w’u Bubiligi, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wa Misiri na Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani wa Qatar bose bazaba bafite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi Bert Versmessen wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Bubiligi mu Rwanda
Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani
Yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano w'u Rwanda na Qatar avuga ko uzakomeza kwimakazwa
Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna
Yabwiye itangazamakuru ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana mu nzego zitandukanye ziteza imbere abaturage b'u Rwanda na Misiri
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen
Yashimye umubano uri hagati y'ibihugu byombi, avuga ko hari inzego nyinshi bishobora gukoranamo

Amafoto: Igirubuntu Darcy & Village Urugwiro

Video: Mucyo Regis




source : https://ift.tt/3uUG31C
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)