Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda ruri kumurikira muri Dubai Expo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri murika rizasozwa ku wa 31 Werurwe 2022, ryitezweho kwitabirwa n’abantu barenga miliyoni 25 bazaba basura ibikorwa biri kumurikwa n’ibihugu 192 byaryitabiriye.

U Rwanda rwiteze ko iri murika rizarangira rifunguriye imiryango abashaka kurushoramo imari, rikazanarufasha kandi kumenyekanisha ibirukorerwamo.

Aho u Rwanda ruri kumurikira hari mu byiciro bine. Icya mbere ni ‘Dusk’ gikubiyemo amateka y’u Rwanda mbere no mu gihe cy’ubukoloni, ‘Night’ igaragaza amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi’, ‘Dawn’ igaragaza amateka yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside na ‘Day’, igice kigaragaza ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Yves Iradukunda, aherutse gutangaza ko iri murikagurisha ari umwanya udasanzwe k’u Rwanda wo kwerekana ibyo rwagezeho n’amahirwe ahari ari nako rwigira ku byo abandi bagezeho.

Perezida Kagame ubwo yerekwaga aho u Rwanda ruri kumurikira ibikorwa byarwo muri Dubai Expo
Umukuru w'Igihugu yeretswe ibyo u Rwanda rugiye kumurikira amahanga muri Dubai Expo
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye iyi Expo



source : https://ift.tt/3it3eLA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)