Perezida Kagame yeretse G20 icyakorwa kugira ngo intego yo gukingira 70% muri 2022 igerweho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu umukuru w'igihugu yakiriwe na Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani Mario Draghi ari nacyo kiyoboye G20 muri iki gihe.

Iyi nama ibaye mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya COVID19 ari nako igerageza kuzahura ubukungu bwashegeshwe bikomeye n'ingaruka z'icyo cyorezo.

Mu kiganiro cyagarutse ku bukungu n'ubuzima ku Isi, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuzahura ubukungu bidashoboka mu gihe cyose hakiri ubusumbane mu gusaranganya inkingo za COVID19.

Yagize ati "Ntidushobora gutsinda icyorezo cya COVID19 hatabayeho gusaranganya inkingo ku buryo bungana kandi ni na cyo bisaba kugira ngo ubukungu buzahuke. Abanyafurika bagize 18% y'abatuye Isi bose, ariko doze z'inkingo zitageze no kuri 5% ni zo zageze ku mugabane wacu. Kuziba icyo cyuho birasaba ibintu 3 kandi ubushake bwa G20 muri byo ni ingenzi nk'uko byagaragaye."

Yunzemo ati "Icya mbere, tugomba gukomeza gutanga inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere nta gucogora kugira ngo tuzagere ku ntego yo kuba twamaze gukingira 70% muri 2022 hagati. Nyuma yo gutangira biguruntege, COVAX ubu yongereye umuvuduko, turashimira ibihugu byakomeje kwemera izindi nkingo birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w'Ubumwe bw'U Burayi n'ibihugu byibumbiye muri uwo muryango ndetse n'ibindi. Icya kabiri, inzego z'ubuzima zigomba kongererwa ubushobozi kugirango zibashe gukingira abantu benshi. Icya Gatatu, tugomba kubaka ubushobozi bwo gukora inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere."

Aha ni na ho Umukuru w'igihugu yahereye maze avuga ko amasezerano y'ubufatanye aherutse gusinywa hagati y'ibihugu by'u Rwanda na Senegal ndetse n'ikigo kabuhariwe mu gukora inkingo, BionTech, ari kimwe mu bisubizo birambye ku kibazo cy'ubusumbane mu isaranganywa ry'inkingo ku Isi.

Yagize ati "99% by'inkingo Afurika ikenera izikura hanze. Turifuza ko muri 2040 tuzaba twikorera byibura 60% yazo. Muri iki cyumweru ibihugu by'u Rwanda na Senegal byasinye amasezerano na BionTech yo kubaka uruganda rukora inkingo rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA rukazatangira kubakwa muri 2022 hagati. Ikoranabuhanga n'ubumenyi bizahabwa ibigo byo muri ibyo bihugu ndetse na doze z'inkingo zizakorwa zikwirakwizwe muri Afurika. Iyi ni intambwe ikomeye yagizwemo uruhare rukomeye n'umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n'uw'ubumwe bw'u Burayi."

Uretse ubukungu n'ubuzima, iyi nama ya G20 iranagaruka ku kibazo cy'ingufu ndetse n'imihindagurikire y'ikirere."

Muri iyi nama kandi Perezida Paul Kagame yanahuye kandi anagirana ibiganiro n'abandi banyacyubahiro barimo Perezida w'inama y'abakuru b'ibihugu mu muryango w'ubumwe bw'u Burayi Charles Michel, Umuyobozi w'umuryango mpuzamahanga w'ubucuruzi Dr.NGOZI Okonjo-Iweala ndetse n'umwamikazi w'Ubuholandi Maxima.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yeretse-G20-icyakorwa-kugira-ngo-intego-yo-gukingira-70-muri-2022-igerweho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)