Impapuro zamamaza iri serukiramuco zigaragaza ko Platini azaririmba ku munsi wa mbere wa Eco Fest ni ukuvuga tariki 26 Ugushyingo 2021.
Platini byitezwe ko mu mpera za Ugushyingo azaba ari muri Nigeria yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya 'AFRIMA'. Azavayo akomereza muri Sierra Leone.
Ati 'Nkurikije uko gahunda zipanze, n'uburyo ndi kuvugana n'ikipe dukorana, nimva mu itangwa ry'ibihembo bya AFRIMA ntabwo nzahita ntaha mu Rwanda, ahubwo nzabanza kujya muri Sierra Leone.'
Platini P agiye guhurira ku rubyiniro n'abahanzi bakomeye muri afurika nka Eddy Kenzo nkuko umuyobozi w'ikinyamakuru cyateguye icyo gitaramo yamaze kubitangaza nubwo andi mazina atarajya hanze.
Ecofest Music Festival kigiye kuba ku nshuro ya gatatu kuva mu 2018 ubwo cyatangizwaga ku mugaragaro usibye ko umwaka wa 2020 kitabaye kubera Covid-19.
Kuri iyi nshuro ya Kane iki gitaramo cya Ecofest Music Festival kigiye kubera mu mujyi wa Freetown mu gihugu cya Sierra Leone. Gifite insanganyamatsiko igira iti'Rejuvenation ' mu Kinyarwanda kiza twabigereranya no 'Kwiyuburura '.
Dore icyo wamenya kuri Ecofest Music Festival Edition 4 Platini agiye kuririmbamo
Ecofest Music Festival ni igitaramo cyatangijwe mu 2018 gitangizwa n'umwavoka akaba na rwiyemezamirimo witwa Abubakar 'Kabaka' Turay ukomoka muri Sierra Leone.
Iki gitaramo Ecofest Music Festival gihuza abahanzi bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Ku nshuro ya mbere mu 2018 cyabereye mu mujyi wa Freetown umurwa mukuru wa Sierra Leone naho mu 2019 kiba ku nshuro ya kabiri. Bwa mbere mu kwa Kane kibera mu gihugu cya Gambia naho mu kwa 11 gisubira mu mujyi wa Freetown muri Sierra Leone.
Amakuru azwi ahamya ko iki gitaramo kizitabirwa n'abafana barenga ibihumbi 30 kuri stade yitwa Sierra Leone National Stadium. Iiki gitaramo kizaririmbwamo n'abahanzi baturutse mu bihugu nka Kenya , Rwanda , Nigeria , Ghana , Gambia , Senegal , Ivory Coast , Uganda Liberia , DRC ,Guinea na Sierra Leone izakira iki gitaramo.
Reba Shumuleta Indirimbo nshya ya Platini P.
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/platini-p-yatumiwe-mu-gitarmo-gikomeye-muri-sierra-leone