Platini witegura gutaramira mu iserukiramuco... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nteguza ziri kuri iyi Festival hagaragaraho Platini yazamuye akaboko ka mu kubitarukoko nk'ikimenyetso gikunda gukoreshwa n'ikipe ye ya One Percent Managers uyu muhanzi abarizwamo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com Nemeye Platini yavuzeko iyi festival agiye kwerekana ishusho y'umuziki nyarwanda ndetse uburyo yiteguyemo ari amahirwe akomeye abonye kugirango ataramire muri Siera Leone n'ubwo atazi neza niba bazi umuziki we.

Yagize ati: ''Iyi nifestival isanzwe iba buri mwaka ni festival ihuza ibihugu byinshi byo muri Afurika rero u Rwanda rwari rutarakandagiramo ngirango ni amahirwe mbonye yo kugirango ntaramire muri sirerra Leone.

Sinavuga y'uko umuziki wacu bawuzi ariko nzavayo hari ibuye nshizeho rigaragaza umuziki wacu icyerekezo ufite ndi umupafoma mwiza ndimu ba mbere u Rwanda rufite nzitwara neza kugira ngo n'abandi bazabonereho andi mahirwe.''

Platini yavuze ko ari uguhagararira u Rwanda kuko ibindi bihugu biba bihagarariwe iyi ikaba yari inshuro y'u Rwanda, Platini yavuze kandi ko azsahagurukana n'ikipe ye n'ubwo nta muntu azi muri Sierra Leone ariko imiziki ye yari isanzwe iri gukinwa ku mateleviziyo mpuzamahanga.

Platini byitezwe ko mu mpera za Ugushyingo azaba ari muri Nigeria yitabiriye itangwa ry'ibihembo bya 'AFRIMA'. Azavayo akomereza muri Sierra Leone.

Abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco harimo Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Kuva mu ntangiriro za Ukwakira 2021, Platini ari kubarizwa muri Nigeria aho yagiye kumenyekanisha ibihangano bye.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110634/platini-witegura-gutaramira-mu-iserukiramuco-muri-sierra-leone-yijeje-kwerekana-ishusho-yu-110634.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)