Kuri uyu munsi nibwo Rayon Sports yahaye abakinnyi bayo nimero bambara mu mwaka w'imikino, ndetse banatora Kapiteni uzayobora iyi kipe. Nyuma y'uyu muhango, Rayon Sports yagombaga gukina umukino wa Gicuti wagombaga gutangira ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.
Umukino watangiye Kiyovu Sport iri kurusha ikipe ya Rayon Sports, wabonaga yo abakinnyi bayo batari kubonana neza ndetse bigumya kuyigora. Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Nsengiyumva Isaac, Nizigiyimana Kharim, Manace Mutatu Mbedi, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Sekamana Maxime, Youssef Rharb na Elo manga Steve.
Umukino igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, igice kitaranzwe n'uburyo bukomeye usibye nk'aho Mugenzi Bienvenue yateye umupira ugaca ku ruhande rw'izamu.
Kiyovu Sport yabanjemo: Ishimwe Patrick, Serumogo Ali, Dusingizamana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ngando Omar, Nshimiyimana Ismail, Mugenzi Bienvenue, Benedata Janvier na Ishimwe Kevin.
Igice cya kabiri amakipe yombi yaje ashaka intsinzi dore ko yari amaze kumenyana, gusa Kiyovu Sport yaje kongera gutanga Rayon Sports mu mukino, iza no kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bigirimana Abedi aherejwe umupira na Ishimwe Kevin ku munota wa 53. Kiyovu Sport yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 59 Mugenzi Bienvenue wari wagumye kugora ba myugariro ba Rayon Sports, yaje gutsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Ngandu Omar.
mu migina hari huzuyeÂ
Rayon Sports yaje gukora impinduka Onana yinjira mu kibuga, nyuma y'iminota micye aza gutsinda Penariti ku munota wa 59. Kuva kuri uwo munota nta bundi buryo bw'igitego bwongeye kubaho kuko umukino warangiye n'ubundi ari ibitego 2-1 cya Rayon Sports. Rayon yateye koroneri 4 na Kiyovu Sport itera enye, mu gihe Kiyovu Sport yaraturiye inshuro imwe Rayon Sports ntiyararira, Kiyovu Sport yabonye amakarita ane y'imihondo Rayon Sports ibona imwe, nta kipe n'imwe yabonye ikarita itukura.