Igitego cya Onana cyahesheje Rayon Sports intsinzi imbere AS Kigali, ni mu mukino wa gicuti wafashaga amakipe yombi kwitegura amarushanwa ari imbere.
AS Kigali yakinaga na Rayon Sports umukino wa gicuti wakinwe n'abakinnyi batahamagawe mu ikipe y'igihugu.
Rayon Sports niyo yinjiye mu mukino mbere aho yanabonye igitego hakiri kare ku munota wa 16 gitsinzwe na Onana, ni nyuma yo guhererekanya neza na Rharb Youssef.
AS Kigali yashatse uko yishyura iki gitego ariko ntibyamworohera, ku munota wa 33, Rugirayabo Hassan yateye umupira ukubita umutambiko, Shabani Hussein asubijemo nabwo ukubita umutambiko w'izamu.
Eric Nshimiyimana yahise akora impinduka 2, Aboubakar Lawal na Kakule Mugheni Fabrice binjiyemo havamo Uwimana Guilain na Kayitaba Bosco.
Ku munota wa 39, Kakule Mugheni Fabrice yahinduye umupira imbere y'izamu maze Tchabalala ashyiraho umutwe ariko umunyezamu Adolphe awohereza muri koruneri.
Ku munota wa 42, Tchabalala yisanze asigaranye n'umunyezamu Adolphe, amurobye umupira ahita awukuramo, aya mahirwe yakurikiwe n'andi yo ku munota wa 45 Lawal yaboneye mu rubuga rw'amahina ariko ateye mu izamu, umupira ukubita igiti cy'izamu.
Ku munota wa nyuma w'igice cya mbere, Rayon Sports yabonye kufura hafi n'urubuga rw'amahina ku ikosa ryari rikorewe Ayoub, Muvandimwe JMV yayiteye ariko ntiyagira icyo itanga.
AS Kigali yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka kwishyura iki gitego ariko birayigora cyane.
AS Kigali yabonye amahirwe menshi ariko ba rutahizamu b'iyi kipe barimo Lawal, Tchabalala na Saba ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.
Ku munota wa 78 Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa Kakule yakoreye Muvandimwe JMV mu rubuga rw'amahina, iyi penaliti yatewe na Rharb Youssef ariko umunyezamu awukuramo, asubijemo ahita nabwo awufata.
Ku munota wa 90, umunyezamu Adolphe yongeye gukora akazi gakomeye akuramo umupira ukomeye wa Lawal yari ateye n'igituza. Umukino warangiye ari 1-0.
Indi mikino ya gicuti yabaye, Police FC yatsinze Musanze 2-1, Kiyovu Sports itsinda Gorilla 4-0, Mukura VS itsinda Rutsiro 4-2.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-as-kigali-6580