RDC: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu barenga ijana abandi baburirwa irengero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka y’ubwato yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuwa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021, aho bikekwa ko yatewe n’ikirere kibi ndetse n’umubare munini w’abantu bwari butwaye na cyane ko bwari bukoze mu biti.

Umuvugizi w’Intara ya Mongala iherereye mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu, Nestor Magbado, yabwiye AFP ko hari imibiri y’abantu 51 yabonywe ku mugoroba wo kuwa Gatanu, indi 69 kugeza ubu ikaba itaraboneka ariko ku bw’amahirwe hari 39 bayirokotse.

Magbado avuga ko uyu mubare w’ababuriwe irengero ari ikigereranyo ngo kuko nta muntu uzi umubare nyawo w’abari baburimo ahubwo ko bakurikije umubare w’abantu ubu bwato bufitiye ubushobozi bwo gutwara.

Uyu muyobozi yatangaje ko bakimara kumenya iby’iyi mpanuka bahise babimenyesha ubuyobozi bukuru i Kinshasa, gusa bakirinda kubitangariza itangazamakuru bataramenya umubare w’abo yahitanye cyangwa uw’abayirokotse.

Magbado yavuze ko ibikorwa byo gushakisha ababuze bigikomeje ariko icyizere cy’uko haba hari abakiri bazima kiri kuyoyoka.

Ubuyobozi bw’intara ya Mongala bwashyizeho iminsi itatu yo kunamira abaguye muri iyo mpanuka.

Impanuka y'ubwato yahitanye abarenga 100 muri mugezi wa Congo



source : https://ift.tt/2Yxb3ZE
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)