Remera: Abanyeshuri biga muzika no gutunganya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kigali Art and High Definition Center ni ikigo kimaze gushinga imizi mu mujyi wa Kigali, kikaba gikorera mu murenge wa Remera hafi na Prince House. Iki kigo cyakira abanyeshuri bashaka kwiga ibijyanye n'umuziki, gutunganya amajwi n'amashusho, gufotora by'umwuga, n'ibindi. Gufungura imiryango kw'iri shuri biratanga icyizere cyinshi cyo gukomera no kurenga imbibi k'umuziki nyarwanda na cyane ko ugiye kunguka abanyamwuga benshi bazajya bakora umuziki baranawize mu mashuri meza arangajwe imbere na Kigali Art and High Definition Center bityo bikabafasha kurushaho kuwukora kinyamwuga ari na ko umenyekana cyane i mahanga.


Hitayezu Jonas, Umuyobozi w'iki kigo gifatiye runini umuziki w'u Rwanda, yavuze ko akunda cyane imyidagaduro. Yavuze ko kuri we guteza imbere urubyiruko mu kwihangira imirimo ari iby'agaciro ari nayo mpamvu yahisemo gushinga ikigo cyigisha muzika no gutunganya amajwi n'amasho kugira ngo mu minsi iri imbere abo yigishije nabo bazavemo abahungu n'abakobwa b'aba Producer n''aba Photographer beza.


Akomeza ashimangira ko ikigo cye 'Kigali Art and High Definition Center' kigomba kuza ku isonga mu bigo byigisha muzika no kujya gisohora abahanga mu bya muzika. Ubwo abanyeshuri bari mu rugendo shuri kuri Pacis TV, Umunyeshuri witwa Ineza Diane wiga muri iki kigo ibijyanye no gutunganya amashusho, yabwiye InyaRwanda.com ko ubu nawe agomba kuzavamo umunyamakuru mwiza uzi kwitwara neza imbere ya Camera no kuba yayobora amashusho kuri Televiziyo runaka.

Yagize ati: "Iki kigo ni cyiza cyane, nkunda uburyo batwigisha neza no kuduha uburere bwuje ikinyabupfura, ibintu mbona bishimishije cyane. Ubu nanjye nakwaka akazi nk'umunyamakuru cyane uyobora amashusho kuri Televiziyo runaka".


Abanyeshuri bicaye muri Studio bakirigita gitari bumva amajwi n'injyana 

Nkusi Kenny nawe wiga ibijyanye no gutunganya amashusho (Videography), yavuze ko nta handi yari kujya kwiga kuko Kigali Art and High Definition Center itanga ubumenyi bufite ireme mu bijyane n'amasomo bigisha mu gihe cy'amezi 6. Avuga ko bizamufasha kwihangira umurimo akaba yajya akorera abantu batandukanye ibijyanye n'amashuho. 

'Kigali Art and High Definition Center' nk'uko twabivuze haruguru ikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali. Ukeneye serivisi batanga wabahamagara kuri telefone zikurikira: 0781513041 cyangwa 0788350361. 

Uyu mukobwa amaze kumenya gucuranga bimwe mu bicurangisho by'umuziki

Kabya inzozi zawe ubifashijwemo na Kigali Art and High Definition Center



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110964/remera-abanyeshuri-biga-muzika-no-gutunganya-amajwi-namashusho-muri-kigali-art-and-high-de-110964.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)