Resitora yasohoye itangazo yihaniza abiyarurira bagatsindagira amasahani bakayashweka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni itangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bamwe barigize urwenya kubera uburyo ryanditse aho ubuyobozi bw'iyo resitora yitwa Amoris Restaurant VIP bwatanze ibisa nka gasopo.

Iri tangazo rivuga ko iyi resitora imaze iminsi igwa mu bihombo itezwa n'abo bakiliya barura bagashweka amasahani.

Rigira riti 'Guhera none nta mukiliya wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani kandi uwo bizagaragara ko yarura ibirengeje urugero [amafaranga yarurira] azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera.'

Nyua yo kujya hanze ku iri tangazo rinariho kasha y'iriya Resitora, UKWEZI yamenye amakuru ko ririya tangazo ari impamo koko ndetse ko ryanditwe n'ubuyobozi bw'iriya Resitora ikorera mu mujyi wa Huye mu Karere ka Huye.

Mu maresitora anyuranye atanga uburenganzira abantu bakiyarurira, hajya hagaragara bamwe barura ku kigero cyo hejuru ku buryo hari n'igihe ibiryo baruye bigenda bimeneka.

Nanone ariko hari abavuga ko nta tegeko baba bishe kuko baba bakoze ibyo bemererwa byo kwiyarurira [ibizwi nka Self Service] kandi ko nta kigero cy'ibiryo kiba cyagaragajwe.

Bamwe mu barira muri izo resitora bakunze no kuzishinja kubaha udusahani duto bita CD ngo kugira ngo barure uturyo ducye.

Nanone kandi hari abavuga ko abakunze kurira muri ziriya resitora baba bakunze kuba barya rimwe ku munsi ku buryo barura bakuzuza isahani cyane kugira ngo bahage.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Resitora-yasohoye-itangazo-yihaniza-abiyarurira-bagatsindagira-amasahani-bakayashweka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)