RIB yahamagaje Hakuzimana Rashid uvugwaho kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakuzimana Abdou Rashid
Hakuzimana Abdou Rashid

Ni ubutumire Rashid yabonye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 saa kumi n'iminota 50, nk'uko bigaragazwa n'urupapuro rw'ihamagara nimero ya mbere.

Rashid amaze iminsi atanze ikiganiro kuri YouTube asaba ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byakurwaho.

Ni ikiganiro cyahagurukije amarangamutima n'uburakari kuri benshi, batangira gusaba ko yakurikiranwa n'inzego zibishinzwe mu maguru mashya.

Ni ikiganiro cyagaragayemo abantu benshi basaba ko Rashid atabwa muri yombi, inkundura yasabwe n'uwitwa Mbabazi.

Maze Tom Ndahiro agira ati "Ubu busabe bwa @julietmbabaz bukwiye kumvikana. Ari mu rwego rw'amategeko uhereye ku Itegeko-Nshinga ry'u #Rwanda nk'uko ryavuguruwe mu w'2015. Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?"

Yakomeje agira ati "Ibi birababaje kandi birareba Abanyarwanda bose batari mu murongo wa MRND/CDR/Hutu-power n'ibyayikomotseho nka #FDLR, #FDUINKINGI, #DalfaUmurinzi na @YouTube channel zabo. Dutabaje: @UrugwiroVillage @SenateofRwanda @Rwanda_Justice @ProsecutionRw @RwandaRemembers @RIB_Rw"

Uwitwa Mongi nawe yanditse agira ati "Uyu murozi ngo ni Rachid koko RIB ntiyumva ibyo avuga, akora ko ari ibyaha kandi bimufata kuko ntaho aduhisha? Ngo Kwibuka biveho? Hari guhakana no gufobya utoneka abayikorewe birenze ibi? Ibi birarenze kandi turarushye kumva interahamwe kabombo nka Rashid. Mudufashe afungwe."

Ibaruwa ihamagaza Rashid kwitaba RIB, imusaba kwitwaza inyandiko imuhamagaza hamwe n'irangamuntu




source : https://ift.tt/3nnkOlM
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)