RIB yahamagaje Umunyapolitiki Rashid umaze iminsi asabirwa gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid n'ubundi mu minsi ishize yari yahamagajwe na RIB ubwo yitabaga amaze guhamagarwa ku nshuro ya gatatu.

Icyo gihe nyuma yo kuva kuri RIB yavuze bimwe mu byo yari yahamagariwe aho yavuze ko uru rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwamubujije kuvuga ku ngingo zimwe na zimwe zirimo ibyerekeye Jenoside ndetse n'amoko.

Icyakora we yavugaga ko nubwo inzego zo mu Rwanda zishaka kumucecekesha ariko adateze kubikora kuko ngo 'atazihanganira kubona akarengane ndetse n'ibitagenda.'

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwongeye kumuhamagaza akaba agomba kwitaba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 ku biro bikuru bya RIB.

Inyandiko imuhamagaza dufitiye kopi igaragaza ko yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, ikaba yaranditswe n'Umugenzacyaha Jules Mutabazi.

Kuri uyu wa mbere ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Twitter, hakomeje kugaragara ubutumwa bwaba ubwanditse ndetse n'ubw'amashusho n'amajwi abantu basaba ko uriya Munyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid atabwa muri yombi kubera amagambo yavuze.

Ayo magambo tutifuje gusubiramo uko yakabaye kuko anyuranyije n'umurondo w'igihug ndetse n'uw'iki gitangazamakuru, Hakuzimana Abdul Rashid yumvikanamo avuga ko igikorwa cyo kwibuka gikwiye kuvanwaho cyangwa ngo kigakorwa mu bundi buryo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RIB-yahamagaje-Umunyapolitiki-Rashid-umaze-iminsi-asabirwa-gutabwa-muri-yombi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)