Hakuzimana ni mushya ku mbuga nkoranyambaga kuko yatangiye kumvikana mu biganiro binyura kuri Shene za Youtube muri uyu mwaka wa 2021.
Hashize iminsi mike akoze ikiganiro avugamo amagambo yazamuye amarangamutima n’uburakari kuri benshi, batangira gusaba ko yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu maguru mashya.
Hari nk’ikiganiro aherutse kuvugamo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.
Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.
Aya magambo kimwe n’andi uyu mugabo yakunze kuvuga yakomerekeje benshi, baheraho basaba inzego z’ubutabera gutangirira hafi kuko ibyo avuga ari ukudaha agaciro inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uwitwa Rutindukanamurego yanditse kuri Twitter amagambo yamagana Hakuzimana ati “ Niba Hakuzimana adafite uwo yibuka cyangwa kwibuka Jenoside ntacyo bimubwiye, byibura nahe agaciro abasaga miliyoni iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye. Uku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ayita ikibazo Abahutu n’Abatutsi bagiranye gusa ntibikwiye kwihanganirwa. Ndatabaje!!”
Juliet Mbabazi we yavuze ko igihe kigeze ngo uyu mugabo akurikiranwe kuko ibyo avuga bigize icyaha. Ati “ Biragaragara ko igihe kigeze ngo Rashid ashyikirizwa ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha ahora akora ku mbuga nkoranyambaga.”
Hakuzimana afite imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.
Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas, yigeze kuvuga ko azi neza uyu mugabo kuko mu 1991 ari umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI ndetse ko bajyanye gusinya kwa Notaire.
Ati “Nyuma yaho yaje kugaragaza ko atari wa wundi [...] dushinga ishyaka hari uko twagaragazaga ububi bwa Habyarimana na leta ye ibyo bakoraga bica Abatutsi, ivangura, niwe twarebaga nka Perezida wa Repubulika utubahiriza inshingano ze.”
Hakuzimana yaje guca inyuma abo bari kumwe bashinga ishyaka, ahinduka umwe mu ntasi za Habyarimana yiyunga kuri Hutu Power.
RIB yanenzwe kudakurikirana Hakuzimana
Kuva uyu mugabo yatangira kumvikana mu magambo nk’aya ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda batandukanye basabye RIB kumukurikirana kugira ngo hakumirwe icyaha mbere y’uko kiba.
Umushakashatsi, Tom Ndahiro, yavuze ko RIB ifite uburenganzira yaba mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bwo gukurikirana uyu mugabo. Ati “ Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?”
Juliet Mbabazi nawe yunzemo ati “ Ni ukuri RIB twizere ko yumva ubusabe bwacu kandi igakurikirana Rashid byihutirwa kuko ibyo yavuze birababaje cyane kandi ni agashinyaguro kubona atinyuka akabivuga yemye nta kibazo afite.”
Uwitwa Mwene Kalinda we yavuze ati “ Ni bimwe bavuga byo korora imisega; Rashid na bagenzi be uko bakomeza gupfobya kuri za Youtube nta nkomyi niko bakomeza gushyengerwa bongeza gushinyagura no gutoneka abo ubwabo cyangwa benewabo bahekuye. Ntabwo inzego zibishinzwe zikwiye kubareka ngo bakomeze aka gashinyaguro.”
Kuba ntacyo uru rwego rurakora kuri uyu mugabo kugeza ubu, byatumye hari n’abavuga ko bumva barujyana mu nkiko.
Lonzen Rugira ati “ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”
Yves Emmanuel Turatsinze nawe yavuze ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana. Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.
Mu ntangiriro za Nzeri, RIB yari yahamagaje Hakuzimana gusa nyuma yo kwitaba akabazwa, yasubiye iwe. Bivugwa ko icyo gihe yihanangirijwe ku magambo yari amaze iminsi avuga, amenyeshwa ko ashobora kubyara ibyaha.
Ubu busabe bwa @julietmbabaz bukwiye kumvikana. Ari mu rwego rw'amategeko uhereye ku Itegeko-Nshinga ry'u #Rwanda nk'uko ryavuguruwe muw'2015. Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite? pic.twitter.com/c0aKRCPRgN
— Tom Ndahiro (@TomNdahiro) October 23, 2021
Turamurambiwe!!!!! #ArrestRachid
— Nkotanyi Yvette (@NkotanyiYvette) October 23, 2021
We should be able to sue @RIB_Rw when it does not open investigations into clear cases of genocide denial.
This is an attack on survivors and we can’t fail to sue RIB for not protecting them primarily and the rest of society in general.
— Lonzen Rugira (@LonzenRugira) October 23, 2021
Dear @RIB_Rw please: #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid https://t.co/fNevUkzftH
— PETER Mahirwe (@pmahirwe) October 23, 2021
When @RIB_Rw doesn’t do anything on own motion and on complaint, public prosecution should step in! RLCP! pic.twitter.com/YFQJ4zLVXS
— K A T U R E B E (@StevenCaleb680) October 23, 2021
Article 20 of the International Covenant on Civil and Political Rights: "1. Any propaganda for war shall be prohibited by law. 2. Any advocacy of national, racial or religious hatred that constitutes incitement to discrimination, hostility or violence shall be prohibited by law. pic.twitter.com/SL0fXCr4LT
— Yves Emmanuel Turatsinze (@Turatsinze_Emma) October 23, 2021
Things can always be improved of course, but in many ways #RIB's approach is the right one. Pple have a constitutional right to express their thoughts except where they contravene the law. Determining when the line has been crossed shouldn't be done lightly. #RIB recognises that.
— Vincent Gasana (@MweneGahaya) October 23, 2021
I always wonder, why does it always have to be too late to act? Why does it have to be too much for a proceedings to initiate. We must show that this is not something Rwandans tolerate. By the way, if youtube can't do for Rwandans what Twitter & FB did for Americans, WE should.
— Yves Emmanuel Turatsinze (@Turatsinze_Emma) October 23, 2021
source : https://ift.tt/3E8DFaR