RRA yinjije imisoro ingana na miliyari 1.654,5 Frw mu 2020/2021 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RRA yari ifite intego yo gukusanya miliyari 1.594,3 Frw. Ni ukuvuga ko intego yagezweho ku kigero cya 103,8% bishatse kuvuga ko ku ntego iki kigo cyari kihaye harenzeho miliyari 60,2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2019/2020, imisoro n’andi mafaranga akusanywa na RRA byazamutse ku mpuzandengo ya 9,1%.

Ni imibare yatangajwe na RRA kuri uyu wa Kane, tariki 28 Ukwakira 2021, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gushimira abasora.

RRA igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 yakusanyirije mu turere two mu gihugu imisoro n’amahoro ingana na miliyari 77,8 Frw mu gihe intego yari ukwinjiza miliyari 82,5%. Ni ukuvuga ko intego yagezweho ku kigero cya 94,3%.

Umuyobozi wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko impamvu habayeho iki kinyuranyo cya miliyari 4,7 Frw ari uko mu gusoresha abafite imitungo itimukanwa hagendewe ku biciro byakoreshwaga mbere.

Ati “Byatewe n’icyemezo guverinoma yafashe cyo gukomeza gukoresha ibipimo by’umusoro ku mutungo utimukanwa byari bisanzwe bikoreshwa mbere ya 2020. Ibyo byakozwe hashingiwe ku busabe bw’abasora mu gihe mu kugena intego byari biteganyijwe ko hazakoreshwa ibipimo bishya biri hejuru.”

Yakomeje agira ati “Nubwo bimeze bityo ariko amafaranga yakusanyirijwe uturere yazamutseho 25.6%, ahwanye na miliyari 15,9 Frw, ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko kugira ngo ayo mafaranga yose abashe gukusanywa byagizwemo uruhare n’abasora.

Yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ubukungu bw’igihugu n’abantu ku giti cyabo by’umwihariko abasora ariko icyo kwishimira ari uko no mu bihe bigoye abasora bakomeje gutanga imisoro.

Ati “Kubivuga ndi aha ngaha ari njye ushinzwe icyo kigega kureba amafaranga uko yinjira ku munsi n’ukuntu tuyakoresha, ntabwo ari ibintu byari byoroshye. Kubera icyorezo cya COVID-19, duhagarika ibikorwa byinshi ariko ubuzima bw’igihugu bwagombaga gukomeza kubaho.”

Yakomeje ati “Amafaranga agenda ku buvuzi mu gukomeza guhangana n’icyorezo, byasabaga ko hari ikigomba gukomeza kwinjira mu isanduku ya leta. Igitangaje muri ibyo byose rero ni uko ya mafaranga atahagaze. Mwakomeje kuyohereza mu mbogamizi mwari mufite zikomeye.”

Tusabe yavuze ko ingaruka za Covid-19 zigihari bizatwara igihe kugira ngo nibura igihugu cyongere gusubira ku izamuka ry’ubukungu cyari kigezeho mbere y’icyorezo bishobora kuzabaho mu 2024.

Ku rundi ruhande ariko, Guverimoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda nyinshi zigamije gufasha abikorera mu kuzahura ubukungu no kongera gusubukura ibikorwa.

Muri izo gahunda harimo izo korohereza abasora, bamwe bagasonerwa imisoro n’ibindi birimo Ikigega Nzahurabukungu cyatangiranye miliyari 101 Frw zo gufasha abikorera kuzahura ubukungu.

Hari icyizere cy’uko ibintu byasubira uko byahoze

Mu gihembwe cya mbere cya 2021/2022, RRA yinjije mu isanduku ya Leta miliyari 416,7 Frw, ni mu gihe umuhigo yari yihaye wari uwo kwinjiza miliyari 420,5 Frw.

Uyu muhigo wagezweho ku mpuzandengo ya 99.4%, gusa ugereranyije n’ayari yakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wabanje wa 2019/2020, habayeho izamuka rya 11%.

Muri iki gihembwe cya mbere kandi uturere twose twakusanyije imisoro n’amahoro ingana na miliyari 11 Frw mu gihe intego yari iyo gukusanya miliyari 12.2 Frw.

Kaliningondo ati “Uko kutagera ku ntego mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka byatewe ahanini na gahunda ya guma mu rugo yaje itari yitezwe ikamara iminsi 15 muri Nyakanga 2021, ikaba yarashyizweho bitewe n’imibare y’abandura Covid-19 yari yongeye kuzamuka mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.”

Yakomeje agira ati “Byatumye ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi byongera guhagarara, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu byongera kugabanuka, bigira ingaruka ku misoro yari iteganyijwe kwakirwa muri icyo gihe.”

Kaliningondo avuga ko hari icyizere cy’uko intego iki kigo cyihaye muri uyu mwaka wose izagerwaho kuko imibare y’abandura icyorezo ikomeje kugenda igabanuka, ibikorwa bigafungura ndetse n’ibipimo by’ubukungu kuri ubu bikaba bitanga icyizere ko bizakomeza kuzamuka.

Ati “Intego y’uyu mwaka wa 2021/2022 yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 1755,5 Frw izagerwaho mu gihe twese tuzaba dukomeje gufatanya mu rugendo rwo kuzamura ubukungu no gufatanya mu ngamba zo kubahiriza amabwiriza yo gusora.”

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bapfakurera, yavuze ko mu bihe byashize Abanyarwanda bangaga gutanga imisoro ariko kuri ubu bakaba batagitekereza kuyinyereza.

Urebye nko mu 1998, u Rwanda rwakusanyije miliyari 68 Frw avuye mu misoro n’amahoro, ibintu bigaragaza impinduka zikomeye ugereranyije n’aho uyu munsi rugeze kuri miliyari zirenga 1650 Frw.

Bapfakurera ati “Ni ikigaragaza neza ko abasoreshwa muri iki gihe bakora neza kandi bubahiriza gusora. Ibi rero kugira ngo bishoboke ni uko ubufatanye bw’abacuruzi na RRA byabyaye umusaruro ku buryo buri muntu wese yishimira ibyo akora kuko ni uguteza igihugu cyacu imbere.

PSF yashimye ko mu bihe bya Covid-19, ari guverinoma ndetse na RRA hari byinshi byakoze hagamije gufasha abasora bahungabanyijwe n’iki cyorezo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yashimye abasora bakomeje gutanga umusoro no mu bihe bikomeye bya Covid-19
Umuyobozi wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko hari icyizere ko cyo kugera ku ntego y'imisoro iki kigo cyihaye
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ibikorwa by'iterambere byubakwa mu Mujyi wa Kigali byose bikorwa n'amafaranga aba yatanzwe n'abasora
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bapfakurera, yavuze ko mu bihe byashize Abanyarwanda bangaga gutanga imisoro ariko kuri ubu bakaba batagitekereza kuyinyereza
Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Alice Nkulikiyinka, ari mu bitabiriye ibirori byo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gutangira ukwezi kwahariwe abasora
Abitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora babonye n'umwanya wo kuganira
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence
Umuyobozi w'Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyarugenge akaba na Chairman wa CHIC Ltd, Ngabonziza Tharcisse
Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gushimira abasora
Icyumweru cyahariwe ibikorwa byo guhemba abasora cyatangijwe kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021
Buri mwaka Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro gitegura icyumweru cyahariwe gushimira abasora
Abitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo gushimira abasora, ubwo bari bakurikiye ibiganiro byahatangiwe

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin




source : https://ift.tt/3CqFRtW
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)