Rubavu: Abaturage barashinja ubuyobozi gucukura icyobo ku muhanda bikabateza igihombo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu buvuga ko Rwiyemezamirimo wagitunganyije yakomwe mu nkokora n'imitingito na Covid-19, ndetse bukomeza buvuga ko mu kwezi gutaha icyo bateganyirije kugikoresha imirimo izakomeza.

Aba baturage bose icyo bahurizaho ni uko iki cyobo cyakucukuwe mu buryo bwo kurwanya imyuzure cyabateye igihombo gikabije ndetse bamwe muri bo bagikomerekeyemo, hari n'uwakiguyemo arapfa nk'uko babitangarije Umuryango.

Umwe yagize ati 'Iki cyobo cyacukuwe, cyafunze umuhanda wari nyabagendwa, ndetse kuri ubu nk'umuntu wese wari ufite ubucuruzi akora yarahombye, tukaba dusaba ubuyobozi kuba bwakwihutisha imirimo yo kugisana kuko nkatwe abafite amazu tuyasorera kandi adakoreshwa.'

Undi yagize ati 'Nkatwe abafite ubumuga, kunyura muri kiriya cyobo biratugora kuko ni aho baduhaye duparika amagare yacu ari hato, ikindi kigaragaza ko iki cyobo kitubangamiye ni uko hari n'Umukarani waguyemo aza kugwa mu bitaro, kandi ni benshi bagwa muri iki cyobo.'

Undi ati 'Iki cyobo cyaduteje ibibazo kuko nk'abatunze imodoka batakizitahana iwabo, baziraza mu gasozi.'

Grace Kabarungi ucururiza hafi n'iki cyobo yagize ati 'Ubucuruzi bwaraduhombeye kuko abakiriya baragabanutse ugereranyije na mbere y'uko iki cyobo gicukurwa.

Tukaba dusaba ubuyobozi kudufasha iki cyobo kigasibwa abakiriya bakiyongera natwe tukajya dusora twishimye.'

Abaturage bose icyo bahurizaho ni uko abafite amazu muri kiriya gice bahombye, kuko inzu yakodeshwaga ibihumbi 100Frw igeze ku bihumbi Mirongo itanu.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu asaba abaturage bahombejwe n'iki cyobo bakaba batagikora ko bagana Ubuyobozi bukabafasha, ikindi ni uko akomeza avuga ko mu kwezi gutaha iki cyobo kizaba cyamaze guhabwa umurongo.

Habyarimana ati 'Ku kibazo cy'abafite amazu y'ubucuruzi ni abahacururizaga batagikora bakwegera ubuyobozi bukabasha, kuko nta muturage wo kurengana ngo asore atarakoze.'

Ibibazo by'abacuruzi ni abasoreshwa biganirwaho iyo uwagombaga gusora atakoraga yegera Ubuyobozi bakaganirabigakemukira mu biganiro.

Habyarimana akomeza avuga ko icyobo akarere kakizi, ngo ariko Rwiyemezamirimo wahakoraga yakomwe mu nkokora n'Imitingito yibasiriye aka karere ndetse na Covid-19, ariko kuri ubu akarere kakaba karatangiye ibiganiro n'undi uzabasha gukomeza iyi mirimo mu kwezi gutaha.

Uretse kuba imirimo yo gucukura iki cyobo kizayobora amazi kikayageza mu kiyaga cya Kivu mu butyo bwo gukumira imyuzure mu mujyi wa Gisenyi yarahagaze, ubwo cyacukurwaga hari amazu y'Abaturage yasenywe niyo mirimo ntibabasha kubona ingurane, ndetse abakoreshaga iyi nzira babangamiwe n'iki cyobo kibateza impanuka za hato na hato.



Alfred Ntakirutimana/Umuryango.rw



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-abaturage-barashinja-ubuyobozi-gucukura-icyobo-ku-muhanda-bikabateza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)