Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y' umusore uri mukigero cy' imyaka 25 y' amavuko wasanzwe mu mugezi wa Kagaro uherereye mu rugabaniro rw' Umurenge wa Nyamyumba ndeste n' uwa Rugerero yapfuye gusa ntabwo haramenyekana icyaba cyamuhitanye. Iyi nkuru yamenyekanye kuri iki cyumweru , tariki ya 10 Ukwakira 2021, mu masaha y' igitondo.
Uyu musore uzwi ku izina rya Claude bivugwa ko yari umushumba w' inka zabaga mu Murenge wa Nyamyumba Akagari ka Munanira ko mu mudugudu wa Ruhondo
Ubwo amakuru yari amaze kumenyekana ko umurambo w' uwo musore wabonetse kuri uriya mugezi ubuyobozi bw' umurenge wa Nyamyumba bwavuze ko bwahise bugera aho byabereye , buganiriza abaturage ubwo bwari butegereje inzego z' umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.
Niyomugabo Innocent , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Umusigire w' Umurenge wa Nyamyumba , na we yemereye Igihe dukesha ino nkuru aya makuru. Ati 'Inzego z'Ibanze twahazindukiye tuganiriza abaturage, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe umutekano zihagera.'
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.
Ifoto yakoreshejwe ahabanza igaragaza tumwe mu tugize Umujyi wa Rubavu
Source : https://impanuro.rw/2021/10/11/rubavu-hatoraguwe-umurambo-w-umusore-wari-umushumba-w-inka-mu-mugezi/