Rubavu: Imiryango 60 yacuruzaga magendu yiyemeje kubireka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitangaje nyuma y’amahugurwa bahawe n’umushinga ‘’Mupaka Shamba Letu’’, aho bahuriye n’abagabo babo.

Nshimiyimana Gaudence umwe mu bitabiriye, yavuze ko mbere yatahaga nijoro agatangira gushwana n’umugabo kuko yabaga akeka ko yagiye mu bagabo.

Ati “Natahaga bwije umugabo agahita atangira kuntoteza ngo nari mu bagabo, byose bigaterwa n’uko mvuye gucuruza nanyuze mu nzira zitemewe n’amategeko kuburyo byageze aho umugabo avuga ko n’umwana nabyaye atari uwe, ubu turi guca ku mupaka tugasora’’.

Umugabo we Mbwirabumva Jean Claude yavuze ko abakora ubwo bucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka, bazwiho kuryamana n’ababaha inzira ari nabyo byatumaga atumvikana n’umugore we.

Ati’’Icyaduteraga umwiryane nuko yajyaga gucuruza muri Congo agataha ijoro nkumva ko hari izindi nzira yanyuzemo z’ubusambanyi ashaka guca mu mayira atemewe . N’iyo namuhaga igishoro akambwira ko ibyo yaguze babifashe, sinabyakiraga nkumva ko hari ukundi byagenze ariko ubu byarahindutse kubera ibiganiro twagiranye bigatuma abagore bacu bakora ubucuruzi bwemewe’’.

Nshimiyimana Patrick wo mu murenge wa Nyamyumba avuga ko mbere iyo umugore we yajyaga muri Congo, iyo yatahaga atinze yakekaga ko yagiye gusambana.

Ati “Mu mudugudu wacu ni njye wari uzwiho amakimbirane n’umugore wanjye byose biterwa n’uko numvaga ko umugore wanjye yatinze gutaha, nkumva ko yagiye gusambana avuye muri Congo ariko ubu kubera ko baduhuje tugahugurwa byararangiye tubanye neza kuburyo mufasha n’imirimo kandi ndimo no gufasha abakibanye nabi’’.

Kanamugire Marie Michelle Aline, Umukozi w’umushinga wa Mupaka Shamba Letu yavuze ko aba bagore bigiraga mu bushabitsi bakibagirwa imiryango yabo bigatera amakimbirane ntibabashe no guteza imiryango yabo imbere.

Ati “Aba bagore wasangaga bigira mu kazi gusa ntibibuke inshingano zabo mu rugo kuburyo batibukaga kwita ku bana babo, bamwe bakabasiga mu mipaka bagasigarana na bakuru babo nabo bakuwe mu ishuri, yanataha agasanga umugabo yarakaye kuko yakekaga ko yagiye mu bagabo bigatera amakimbirane.”

Yakomeje asaba abagikora ubwo bucuruzi kubegera bakajya mu makoperative kuko bizabafasha kubakorera ubuvugizi ariko bakanirinda guca mu mayira atemewe.

Mu karere ka Rubavu hakunze kugaragara abakora ubucuruzi butemewe bwambukiranya umupaka, nubwo inzego z’ubuyobozi zihora zibakangurira gukoresha uburyo bwemewe banyura ku mupaka.

Imiryango myinshi kuri ubu ibanye neza nyuma yo kuva mu bucuruzi butemewe
Biyemeje kureka ubucuruzi butemewe kugira ngo bakore ibibateza imbere kandi imiryango yabo itekane



source : https://ift.tt/3GbvjBj
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)