Rubavu : Yafashwe yinjiza magendu y'inzoga zihenze yazihishe mu myobo yacukuye mu modoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore witwa Prince Trésor Kayigire yafatanywe n'imodoka irimo amacupa 61 y'inzoga zihenze.

Inzoga Kayigire yafatanywe ku itariki 26 Ukwakira 2021, yari yashyizemo amacupa 61 y'inzoga zihenze zirimo Hennessy 9, Gordon's 25, Absolute vodka 9, Sandman 10, Champagne 5, Cointreau imwe na Jack Daniel's 2.

Ishami rya Polisi y'u Rwanda rikorera ku mupaka rishinzwe kurwanya magendu, rivuga ko izo nzoga zifite agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda 606,500 naho imisoro yazo ifite agaciro ka 797,335, yose hamwe akaba 1,403,835.

Gusa uyu musore avuga ko iriya modoka atari iye ahubwo asanzwe akora ibikorwa by'ubukerarugendo akaba yashakaga kujyana abazazamuka ikirunga cya Nyiragongo, agarutse mu Rwanda asanga umugore i Goma utwite, ufite imodoka amusaba kuyimwambukiriza.

Yagize ati 'Nasanze umugore utwite ansaba kumwambukiriza imodoka, ambwira ko ninyigeza mu Rwanda nsanga umuvandimwe we akampa amafaranga. Namusabye nimero y'umuvandimwe ambwira ko ninambuka uwo muvandimwe anyibwira kuko azi imodoka ndetse ansaba nimero ya telefoni yanjye.'

Avuga ko ubwo yari amaze kwambuka yagiye guteza kasha kugira ngo yinjire mu gihugu ari bwo Polisi yamuhagarutse igasaka muri iriya modoka yari atwaye bagasangamo izo nzoga.

Kayigire avuga ko atuye i Kigali atari asanzwe azi uburiganya buba mu kwambutsa magendu, icyakora yemera ikosa ryo kudakoresha ubwenge ngo agire amakenga, akavuga ko yiteguye gutanga amakuru yose Polisi yakenera abamukoresheje bagafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko ibyo Kayigire avuga ari amatakirangoyi, kuko imodoka akazi ko gutwara magendu ikamazemo igihe harebwe n'uko yongewemo imyanya yo gushyiramo ibicuruzwa, akavuga ko imodoka yafashwe kubera abaturage batanga amakuru.

Ati "Turasaba abantu bambutsa magendu kubireka kuko amayeri bakoresha twarayamenye, baba abahimba ibyumba mu modoka bidasanzwe kugira babone aho bahisha magendu, baba abanyura izindi nzira zitemewe hamwe n'abanyura mu nzira z'amazi, byose turabizi kandi iyo bafashwe bahanwa n'amategeko bakanahomba."



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Yafashwe-yinjiza-magendu-y-inzoga-zihenze-yazihishe-mu-myobo-yacukuye-mu-modoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)