Rubavu: Yafatanywe inzoga za magendu zifite agaciro k’arenga ibihumbi 600 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nzoga yafatanywe ni amacupa 61 arimo Hennessy icyenda, Gordon’s 25, Absolute vodka icyenda, Sandman 10, Champagne eshanu, Contreau imwe na Jack Daniel ebyiri. Zifite ka 665 000 Frw, aho zagombaga gusora agera kuri 797 335 Frw.

Kayigire Prince yavuze ko yashutswe n’umugore bahuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamuhaye imodoka ngo ayimuzanire mu Rwanda atazi ibirimo byose.

Ati “Ubundi njyewe nsanzwe nyobora ba mukerarugendo ejo nagiye i Goma hari abantu dufitanye imikoranire nari ngiye kureba ni uko mpura n’umugore utwite ansaba ko namwambukiriza imodoka nkayishyikiriza umuhungu we, ampa Amadorari 20 ngo ningera ku muhungu we arampa andi 45, ngeze ku mupaka nk’ibisanzwe bahita bamfata.”

Yakomeje avuga ko uriya mugore amuzi akemera icyaha cy’uko atashishoje mbere yo gufata icyemezo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Karekezi Tuyizere Bonaventure yavuze ko bakoresheje amayeri menshi atera utwatsi iby’uko uyu musore atari azi ibiri mu modoka.

Ati “Ibi bintu byakoreshejwe ubuhanga baciye ibyuma barasudira, bongera ibyumba mu modoka, hari igice kitari gisanzwe mu modoka bongereyemo kugira ngo bajye bambutsa magendu naho biriya avuga ni amatakirangoyi ntabwo wakora igikorwa nk’iki utabiteguye dore ko anavuga ko bari bamwemereye ibihumbi 65 mu gihe yaba abigejeje ku butaka bw’u Rwanda turamushima kuko yavugishije ukuri akavuga n’abo bakoranye nabo turimo kubashakisha.”

Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rukoresha mu ngingo ya 199 avuga ko iyo ibicuruzwa bya magendu bifashwe bitezwa cyamunara naho ikinyabiziga cyakoreshejwe cyangwa gitwaye magendu nacyo kigatezwa cyamunara uwari agitwaye agacibwa amande angana na 5000$.

Iyi nzoga zose zari zahishwe muri iyi modoka kugira ngo zambutswe zidasorewe
Izi nzoga zafashwe zifite agaciro k'arenga ibihumbi 600 Frw



source : https://ift.tt/2Y23v15
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)