Haravugwa umushinga wa gutunganya umwaro w'ikiyaga cya Kivu nyuma y'aho akarere ka Rubavu gasuwe n'abafatanyabikorwa bavuye mu Buholandi mu mugi wa Beden.
Aba bafatanyabikorwa baravuga ko bashaka kwifatanya n'akarere ka Rubavu mu gushyira mu bikorwa itunganwa ry'umwaro w'iki kiyaga cya Kivu Kandi baravuga ko bazafatanya na ba rwiyemezamirimo bazabyifuza.
Bizimana Jean Pierre ati"Ubusanzwe ndi umwarimu Kandi nkaba umujyanama.Uyu mushinga ugamije gutunganya umwaro w'ikiyaga cya aho imbere hazubakwa ibibuga by'umukino wa Volleyball,aho abana bazakinira, ndetse n'ahabera indi myidagaduro nk'ibirori bitandukanye.
Mwiseneza Emmanuel umuyobozi w'ishame ry'ishoramari mu Karere ka Rubavu yagize ati"G. I. Z. D igamije guteza imbere ubukerarugendo muri Rubavu Kandi n'abashoramari bifuza gushora ubushobozi bwabo muri iyi nyigo barararitswe bagomba gushoramo amafaranga kandi biremewe.Iki gikorwa inyigo yacyo izaba yashyizwe ku murongo mu mpera z'uyu mwaka.
Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw