Uyu muryango ni uwa Rucamubyago Emmanuel wo mu Mudugudu wa Nyakarere, Akagari ka Mbuye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.
Ubu burwayi bwatangiye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize [hari tariki 12 Ukwakira 2021], aho umwe mu bagize uyu muryango yafashwe bukeye bwaho undi arafatwa ndetse na nyina aza gufatwa.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko ku wa Kane abo muri uyu muryango bagiye ahitwa ‘ kwa Yezu Nyirimpuhwe’ gusenga ariko biba iby’ubusa dore ko ku wa Gatanu ari bwo bose bahise bafatwa [Umugabo n’umugore n’abana batatu, muri abo bana umwe ni umugabo wubatse].
Umuturanyi w’uyu muryango witwa Uwifashije Anne Marie yabwiye IGIHE ko kugeza ubu muri uyu mudugudu bose bamaze iminsi barara rwantambi, nta kintu bakora kubera kumva imiborogo y’uyu muryango.
Uwifashije yatunze agatoki mushiki wa Rucamubyago avuga ko ashobora kuba ari we ntandaro y’ibi ‘bishitani’ byaterejwe uyu muryango.
Yakomeje agira ati “Ubu twese mu mudugudu ntabwo turi gukora kubera uyu muryango, ntabwo wajya mu murima guhinga wumva abaturanyi barimo kuboroga, birirwa baboroga, bakarara baboroga, ntabwo tugitora agatotsi. Agahenge ni uko bajyanywe kwa muganga.”
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine yabwiye IGIHE ko muri uyu muryango hari hasanzwe hari umwana ufite ibibazo by’izi ndwara zo mu mutwe ariko yajyaga avurwa agakira.
Ati “Icyadutunguye natwe ni uko umuryango wose wafashwe, twarabimenye nk’ubuyobozi tujyayo turabafasha, hari ababanje gufashirizwa ku kigo nderabuzima cya Mbuye, hanyuma biba ngombwa ko bajya ku bitaro bya Ruhango.”
Visi Meya Mukangenzi yavuze ko abaturage bakwiye gushyira umutima hamwe bakumva ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi busanzwe kandi buvurwa bugakira.
Ati “Abaturage icyo twababwiye kandi dukomeje kubabwira, nibahumure, uburwayi bwo mu mutwe ni uburwayi buvurwa bugakira, icy’ingenzi ni uko abantu babimenya bakavurwa.”
Yakomeje agira ati “Ikibateye impungenge cyane ni uko ari umuryango wose ariko ni ibintu bishoboka, igihe umuntu umwe afashwe mu muryango n’abandi bakagira kutabyakira. Ntabwo rero twashyigikira abavuga ko ari ababibaterereje, ibyo ntabwo aribyo, abantu barimo gufashwa kandi ngira ngo n’abaturage ntabwo ari ubwa mbere babonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe.”
source : https://ift.tt/3AQmRDt