Ruhango : Umugabo arakekwaho kwica umugore we amuhondaguye umuhini yarangiza akajya kwirira inyama kwa mucoma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo waregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Mahanga ku ya 25 Ukwakira2021, aburana n'Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Mahanga bwaregeye mu buryo bwihuse dosiye bukurikiranyemo uriya mugabo ubu ufungiwe by'agateganyo kuri Station ya Polisi ya Ruhango.

Uregwa yakoreye icyaha mu Mudugudu wa Sahara, Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, Intara y'Amajyepfo, akaba yarakubise umuhini umugore we babanaga mu buryo butemewe n'amategeko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Inkuru dukesha Ubushinjacyaha bw'u Rwanda, ivuga ko uriya mugabo yishe uriya mugore we abanje kumukubita umuhini mu mugongo bari mu ruganiriro, umugore yitura hasi.

Iyi nkuru ivuga ko ukekwa yateruye uwo mugore amujyana mu buriri, afata wa muhini awumuhondagura mu mutwe inshuro nyinshi kugeza umugore ashizemo umwuka.

Ababonye umurambo bakaba barasanze mu buriri hari ikidendezi cy'amaraso, umugabo akaba yari yahunze, baza kumufata yibereye aho bokereza inyama ari kuzirya nk'aho ntakibazo gihari.

Ukekwa akaba yari ataragera kure y'aho yabaga kuko yabanje kujya gushaka icyo yarya ngo abone uko akomeza urugendo, akaba yari yabwiye umuntu bahuye ko abanje kujya gushaka icyo yiramiza (arya) ngo kuko yari abizi ko nibamufata bamufunga cyangwa bakamwica. Uwo yabibwiye yamusabye kumubikira ibanga, na we abimenyesha abandi baturage, baramufata.

Ukekwa akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y'Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Icyo cyaha kiramutse kimuhamye akaba yahanishwa igifungo cya burundu.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-amuhondaguye-umuhini-yarangiza-akajya-kwirira-inyama-kwa-mucoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)