Rulindo: Abantu umunani bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranijwe n’amategeko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko ari Barindwi bafatiwe mu cyuho bacura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti bakoresha ibikoresho gakondo.

Umugabo w’imyaka 34 we yafashwe agerageza gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 500 Frw kugira ngo bariya bantu 7 barekurwe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko kugira ngo bariya bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abarinda ikirombe.

Yagize ati "Polisi yakiriye amakuru avuye muri kimwe mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rulindo batubwira ko hari itsinda ry’abantu binjira mu kirombe bagacukura amabuye. Hahise hategurwa ibikorwa byo gufata abo bantu ari nabwo Polisi yafataga abantu 7 barimo gucukura bitemewe n’amategeko ndetse bari banafite bimwe mu bikoresho bifashisha mu gucukura amabuye."

CIP Gakwisi yakomeje avuga ko ubwo hafatwaga bariya bantu hagaragaye andi makuru ko hari undi mugabo uri gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 500 ngo ajye kwinginga abapolisi barekure bariya bantu bafashwe bacukura amabuye y’agaciro. Uwo yayahe niwe wahise atanga amakuru arafatwa,yari yanamwemereye ko nibamara kurekurwa amuha andi ibihumbi 500.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari uwo babonye akora ibitemewe n’amategeko.

Yibukije abantu ko ubucukuzi bw ’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko bihanirwa n’amategeko ndetse ababukora bashobora kuhaburira ubuzima.

Abafashwe uko ari 8 bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hokorwe iperereza.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4 ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Abafashwe bahise bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe mu mategeko



source : https://ift.tt/3Bew0pz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)