Imvura irimo urubura n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, yangije inzu z’abaturage zigera kuri 216 harimo inyubako y’ikigo nderabuzima n’amapoto umunani y’amashanyarazi aragwa.
Iyi mvura yari yiganjemo umuyaga mwinshi n’urubura yaguye saa Munani n’igice igeza saa Kumi n’igice yangiza ibisenge by’inzu 123 z’abaturage bo mu Tugari twa Rutonde, Rubona na Kajangwe mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, inyubako ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi zakorerwagamo n’Ishami rya Mituweli n’aho babagira, Petite Chirurgie n’amapoto atandatu y’amashanyarazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yemeje ko hari ibyamaze kumenyekana mu byangijwe n’ibiza.
Yagize ati “Hamaze kwangirika block ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, igikoni cy’Ishuri ribanza rya Muvumu, amapoto umunani y’amashanyarazi, inzu 123 z’abaturage, ibikoni 48, inzu zo mu gikari (annexes) 13, n’ubwiherero 32. Byangije kandi ibiraro by’amatungo bitatu."
"Muri ibyo byose tubabwiye harimo n’imyaka yangijwe y’urutoki ruri kuri hegitari, ibishyimbo biri kuri hegitari 0,7, ibigori biri kuri hegitari eshanu, imyumbati iri kuri hegitari 0,2, n’imigozi y’ibijumba iri kuri hegitari 0,3."
Yasabye abaturage gukomeza gutabara abagize ibibazo no kuzirika ibisenge bigakomera cyane mu kwirinda ko byatwarwa n’umuyaga.
Kuri ubu, Akarere ka Rulindo karacyari kubarura ibyangitse byose kuko uyu muyaga n’urubura byangije n’imyaka yari mu mirima y’abaturage yiganjemo urutoki, ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’ibindi no gushakisha ubufasha bwo kugoboka abatishoboye bagizweho ingaruka n’ibiza.
source : https://ift.tt/2YzO68B