Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Murangira Thierry, avuga ko uriya Mupadiri akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 wiga mu mwaka wa Gatatu w'amashuri yisumbuye abanje kumusaba kuza kumusura.
Dr Murangira avuga ko uriya Mupadiri akekwaho gusambaya uriya mwana w'umukobwa 'wiga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Burehe mu Karere ka Rulindo mu mwaka wa gatatu.'
Nubwo RIB ikiri gukora iperereza ariko amakuru y'ibanze avuga ko uriya musaseridoti akekwaho gusambanya uriya mwana ubwo yabanzaga kumusaba kuza kumusura iwe kugira ngo amuhembere kwitwara neza mu kizamini.
Uyu mupadiri w'imyaka 36 watawe muri yombi kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021 aho bikekwa ko icyaha akurikiranyweho cyakorewe mu Mudugudu wa Kibogora Akagari ka Burehe mu Murenge wa Cyungo tariki 23 Ukwakira 2021.
Uyu wihaye Imana ubu afungiye station ya RIB ya Kinihira mu gihe uru rwego rugikora iperereza kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwataye muri yombi undi mupadiri witwa Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi ubwo yakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana w'umuhungu.
Icyo gihe Padiri Habimfura Jean Baptiste yafatiwe ku mupaka wa Rusumo ubwo yariho agerageza gutoroka.
UKWEZI.RW