Umugore witwa Mukarugwira Bertha washakanye na Twahirwa Elias yagize agahinda gakomeye nyuma yo kumva ko Twahirwa Elias babyaranye abana 3 agiye gusezerana n'undi mugore nyamara abana be badafite uburenganzira ndetse nta n'ubushobozi afite bwo kuba yababonera ibyangombwa harimo nk'amafaranga y'ishuri n'ibindi. Mukarugwira na Twahirwa babanye guhera mu mwaka wa 2007 baza gutandukana mu mwaka wa 2015 gusa Twahirwa yagiye acitse Mukarugwira.
Mukarugwira akimenya amakuru yahise yihutira gufata imodoka yerekeza mu murenge wa Tumba ho mu Karere ka Rulindo aho Twahirwa yari agiye gusezeranira n'umugore we mushya. Muri uru rugendo, Mukarugwira ntabwo yari wenyine kuko yarari kumwe n'abana be 3 yabyaranye na Twahirwa.
Mukarugwira akigera kuri salle y'umurenge wa Tumba aho gusezerana imbere y'amategeko kwa Twahirwa n'umugore we mushya byari birimo kubera, yahise yinjira niko gusenga Twahirwa ariwe urimo kurahira maze atera hejuru agira ati " Ntabwo mbishaka, ndashaka uburwnganzira bw'abana banjyeâ¦.. oya oyaaa ntabwo mbyumvaâ¦. ". Ubwo icyo gihe abantu bari bari hafi ya salle y'umurenge wa Tumba bahise binjira bose muri salle maze irakubita iruzura.
Mukarugwira yakomeje gutera hejuru avuga ko adashaka ko Twahirwa asezerana ndetse avuga ko yari yaramenyesheje Gitifu ikibazo cye ariko ntamufashe. Mukarugwira yakomeje gutera hejuru avuga ko ashaka ko abana be babona uburenganzira bwabo birangira gusezerana bihagaritswe.
Source : https://yegob.rw/rulindo-umugore-yahagaritse-ubukwe-bwumugabo-we-imbere-ya-gitifu-abantu-barahurura/