Urwego rw' Igihugu rw' Ubugenzacyaha RIB , rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gutwika umugore na lisansi agashya agakongoka , agapfa.
Uyu mubyeyi witwa Mukagatare Clemantine w' imyaka 45 y' amavuko yari atuye mu Karere ka Rulindo mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi yapfuye mu Cyumweru gishize nyuma yo guterwa n' umuntu utatangajwe maze amusukaho lisansi ubundi amutwika akoresheje umwambi w'ikibiriti.
Nzeyimana Jean Vedaste , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyorongi yabwiye igitangazamakuru umuseke dukesha ino nkuru ko icyo ari gikorwa cy' ubunyamaswa cyo kwica umuntu atwitswe ari ubwa mbere kibaye muri ako gace.
Dr Murangira B.Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, yatangaje ko abantu batatu baturanye na nyakwigendera bakekwaho kubigiramo uruhare bamaze gufungwa. Ati'Iperereza ryahise ritangira hafatwa abantu batatu. Abo bakaba ari bo bakekwa kuba baratwitse Mukagatare Clemetine bishingiye ku makimbirane bari bafitanye.'
Nk' uko amakuru akomeza abivuga dukura kuri kiriya kinyamakuru twavuze haruguru, ngo abaturanyi ba nyakwigedera ndetse na bamwe mu bagize umuryango we bavuze ko yari yarigeze guhohoterwa ubwo yasambanyirizwaga umwana ndetse agakomeza gutotezwa ariko ntiyahabwa ubutabera.
Bivugwa ko icyo gihe yagejeje ikibazo cye mu buyobozi ndetse aranishinganisha, ariko bamwe mu bari batawe muri yombi baza kurekurwa.
Ngo abagize umuryango wa Nyakwigendera barasaba ko bahabwa umurambo ugahita ushyingurwa ariko Urwego rw' Igihugu rw' Ubugenzacyaha rwo rukavuga ko hagikorwa iperereza.