Rusizi: Itangira ry’amashuri ryasanze hari ibyumba by’amashuri bitaruzura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 11 Ukwakira 2021, ni bwo umwaka w’amashuri 2021/22 uzatangira. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike bwagaragaraga mu mashuri amwe n’amwe, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose. Kugeza ubu bimwe muri ibyo byumba byamaze kuzura ndetse byatangiye no kwigirwamo ariko hari ibitaruzura; iyi aka ari imbogamizi ku barerera mu bigo biri kubakwamo.

Ukwishatse Eliezel, umurezi ku Ishuri ribanza rya Gakoni, rimwe mu mashuri mashya yahanze hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, avuga ko kuba hari ibyumba by’amashuri biri kubakwa bitaruzura ari imbogamizi bafite mu gihe itangira ry’amashuri ryegereje.

Yagize ati “Kugeza ubu dufite abana bagera kuri 589, dufite ibyumba 12, ariko ntibyigirwamo byose twigira mu byumba 8 kuko ibindi bitaruzura neza”

Ndayishimiye Noël uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Indatwa, ishuri rishya ryahanzwe mu Murenge wa Gitambi hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri bwagaragaraga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mashesha na we avuga ko kugeza hari ibyumba bafite bitaruzura.

Yavuze ko nubwo ibi byumba bitaruzura bafite icyizere ko bizatungana vuba bitewe n’uko imirimo yo kubyubaka iri kugana ku musozo.

Ati “Ibi byumba bitaruzura twiteguye kubyigiramo tugitangira ku itariki 11 Ukwakira, kubera ko imirimo yose ijyanye n’abafundi turi kuyirangiza. Ku wa Mbere tuzatangirana n’igikorwa cyo gusiga amarangi ndetse na rwiyemezamirimo ugomba gushyiramo ibirahure na we ariteguye, ku buryo nizera ko icyumweru kimwe iyi mirimo izaba irangiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko amashuri ataruzura ahanini ari ay’amagorofa kuko ibyuma byo gukoresha garde-fou (ibyuma birinda abantu kuba bahanuka) bitaraboneka.

Yagize ati “Mu bitari byuzura harimo ibyumba ahanini bigeretse, ariko ugasanga ahanini turabura ibyuma bikoreshwa nka garde-fou. Mbere amasoko agitangwa, biriya byuma twabigemurirwaga na Minisiteri y’Uburezi ariko ubu nta y’agitangwa, twafashe icyemezo ko tugenda tukareba aho byagiye bisaguka ku yandi masite kuko hari ayo twajyanyeho ibyuma cyangwa se n’ibindi bikoresho ntibyashira. Ubu rero turi kugenda tubyegeranya mu mirenge yose tubijyane aho babikeneye”.

Yakomeje avuga ko hagati yo ku wa 11 no ku wa 12 Ukwakira 2021, ibyo byuma bazaba bamaze kubigeza ku mashuri ataruzura kugira ngo bikoreshwe.

Mbere y’uko Minisiteri y’Uburezi itangira kubaka ibyumba bishya by’amashuri, hari ibyigirwagamo n’abanyeshuri barenga 60 mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) riteganya ko icyumba cy’ishuri kitagomba kurenza abana 45.

Hari ibyumba by'amashuri bikiri mu mirimo ya nyuma yo kubaka mu gihe amasmo agiye gutangira



source : https://ift.tt/3iJ6LW6
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)