Rutahizamu w'Amavubi yerekeje muri Botswana, yaherekejwe n'umubyeyi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iradukunda Jean Bertrand akaba rutahizamu w'Amavubi yafashe rutimikirere yerekeza mu ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana aheruka gusinyira imyaka 2.

Mu ntangiriro z'uku kwezi, Township Rollers ibinyujije mu itangazo yasohoye yemeje ko yamaze gusinyisha uyu musore kimwe na Mohamed Dialo wo muri Mali na Aaron Marc wakiniraga CF Zoe yo muri Cote d'Ivoire.

Bertrand wari mu ikipe y'igihugu yakinnye imikino na Uganda(yabereye mu Rwanda no muri Uganda) mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2021, yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu yerekeza muri Botswana.

Biteganyijwe ko anyura muri Afurika y'Epfo aho ari buve yerekeza muri Botswana mu ikipe ye nshya ya Township Rollers.

Ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe akaba yari yaherekejwe n'inshuti ze, umubyeyi we, umukinnyi Sibonama Patrick Papy n'abandi.

Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi United akinira kugeza uyu munsi.

Bertrand mbere yo kurira indege
Umubyeyi we yari yamuherekeje
Iradukunda Jean Bertrand ni umukinnyi w'Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-yerekeje-muri-botswana-yaherekejwe-n-umubyeyi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)