Rwanda FDA yamaze impungenge abaturwanda ku kinyobwa giherutse kuvanwa ku isoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uruganda rwakoze iki kinyobwa rwa Pioneer Foods, rwo muri Afurika y’Epfo ni rwo rwihagarikiye iki kinyobwa ku isoko ruvuga ko kirimo ubumara bwa ‘Patulin’ buri ku kigero cyo hejuru.

Patulin ni ubumara bukunda kuboneka mu binyampeke, imboga n’imbuto nka pomme zaboze ku buryo uriye cyangwa anyoye icyo burimo ashobora kugira iseseme, akaruka cyangwa se akagira ibibazo mu nda.

Iyi ‘Jus’ yasanganywe ubu bumara ihita itumizwa mu bihugu birindwi yari yoherejwemo birimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bya Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rwanda FDA ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yatangaje ko ubwoko bw’iki kinyobwa bwahagaritswe ku isoko bwari butaragera mu Rwanda isaba ko haramutse hari uwaguze iyi jus yayisubiza hakiri kare.

Yagize iti “Ubushakashatsi bwakozwe na Rwanda FDA bwagaragaje ko nta kinyobwa cya Ceres Apple gifitanye isano n’icyahagaritswe kiri ku isoko ryo mu Rwanda. Niba hari abamaze kukigura baragirwa inama yo kugisubiza aho bakiguze bagasubizwa amafaranga cyangwa bagahindurirwa ikindi.”

Jus zahagaritswe ni iziri mu macupa ya mililitiro 200 na 275, ndetse n’iziri mu gakarito ka litiro imwe zoherejwe ku isoko rya Uganda, Kenya, RDC, Zambia, Zimbabwe, Seychelles no mu Birwa bya Maurice hagati y’itariki 14 na 30 Kamena 2021.

Ikinyobwa cya ‘Ceres Apple Juice’ cyahagaritswe kitaragera ku isoko ryo mu Rwanda



source : https://ift.tt/3piakqn
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)