Serivisi nziza zarazamutse, umutekano uguma ku isonga- Uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS) ni icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu gihugu gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021, ni bwo hamuritswe ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’ubu bushakashatsi.

Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Nibishaka, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu bukorwa hagamijwe kwisuzuma bigendanye n’intego u Rwanda rwihaye mu bijyanye n’imiyoborere.

Yagize ati “Ndizera ko twese twemera ko kwisuzuma bihoraho ari ingenzi mu kudufasha kubona aho dukwiye kunoza amazi atararenga inkombe ngo dukererwe n’intambwe n’imwe mu rugendo rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage bacu bose. Ku bw’ibyo mbona ubu bushakashatsi nk’igikoresho cy’ingenzi mu kurushaho gushyira imbaraga mu miyoborere inyuze mu mucyo u Rwanda rwahisemo.”

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagendewe ku nkingi umunani arizo: iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

Muri RGS ya munani, inkingi esheshatu ku munani ziri ku gipimo cya 80% kuzamura.

Inkingi eshanu zazamutse mu manota. Iyazamutse kurusha izindi ni iy’Ireme ry’imitangire ya serivisi yazamutseho 3.55% ugereranyije na RGS 7, iryo zamuka ryanatumye iyi nkingi igeza ku manota 80% ku nshuro ya mbere kuva RGS yatangira gukorwa muri 2010.

Inkingi eshatu zasubiye inyuma mu manota. Iyasubiye inyuma kurusha izindi ni iy’ Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi. Yavuye kuri 78.14% yariho muri RGS ya karindwi igera kuri 74.65%. Iryo subira inyuma rya 3.49% ryatumye iyi nkingi iza inyuma y’izindi.

Kumanuka kw’iyi nkingi bifitanye isano n’ihungabana ry’ubukungu ryabaye mu mwaka wa 2020 bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 aho ubukungu bwasubiye inyuma kugera kuri -3,4%.

Ibipimo 23 muri 35 biri ku kigero cya 80% kuzamura, naho ibipimo 12 biri hagati ya 60% na 79,9% bikaba ari nako byari bimeze muri RGS ya karindwi.

RGS ya munani iragaragaza kandi ko ibipimo bitanu kuri 35 byazamutse ku kigereranyo kiri hejuru ya 5%. Igipimo kirebana no gukorera mu mucyo nicyo kiza imbere mu byazamutse cyane kuko cyazamutseho 7,14%.

Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44% yariho mu 2020, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08% rivuye kuri 87,86% umwaka ushize.

Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77%, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.

Ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 81,86% bivuye kuri 78,31 % %, Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero 73,32%, naho iy’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi igira amanota 74,65% ivuye kuri 78,14% umwaka ushize.

Umuhango wo gushyira hanze RGS ya munani wari witabiriwe n'abantu batandukanye
Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye aganira n'Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yari yitabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko buri nkingi igize ubu bushakashatsi ihagaze
Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Nibishaka, yavuze ko ubu bushakashatsi ari uburyo bwo kwisuzuma nk'Igihugu

Amafoto: Igirubuntu Darcy




source : https://ift.tt/3alNuFD
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)