Rutahizamu w'umunya-Brazil ukinira ikipe ya PSG, yavuze ko 2014 hari habuze gato agahagarike gukina burundu bitewe n'imvune y'urutirigongo yagize kunyeganyeza ibirenge bikanga, Imana niyo yamutabaye.
Mu kiganiro yagiranye na DAZN, Neymar yavuze ko igikombe cy'Isi cya 2022 gishobora kuzaba ari cyo gikombe cy'Isi akinnye cya nyuma kuko atazi niba nyuma yacyo azaba agifite ubushobozi bwo gukomeza guhanga na ruhago.
Ati 'ndakeka igikombe cy'Isi cya 2022 kizaba ari cyo cya nyuma nkinnye kubera ko sinzi niba nkifite imbaraga zo mu mutwe zo gukomeza guhangana na ruhago.'
'Nzakora ibishoboka byose nkitwarane n'igihugu cyanjye, ngere ku nzozi nahoze ndota kuva nkiri umwana, ndakeka nabigeraho.'
Uyu rutahizamu w'imyaka 29 muri iki kiganiro cyafashwe mu rwego rwo gukora icyegeranyo kuri we cyiswe 'Neymar Jr. Dinastia de Reyes', yibutse imvune iteye ubwoba yagize y'urutirigongo mu gikombe cy'Isi cya 2014 kuko habuze gato ngo imvune yagize itume asezera ruhago.
Ati 'nibyo bihe bibi nagize mu rugendo rwanjye rwa ruhago. Byangije inzozi zanjye zo gukina igikombe cy'Isi, gukina ½ n'umukino wa nyuma⦠sinabashaga kunyeganyeza ibirenge. Natangiye kurira cyane.'
'Bantwaye mu bitaro, baransuzuma maze muganaga arambwira ngo amfite inkuru 2, inziza n'imbi. Ambaza iyo abanza kumbwira mubwira ngo ahere ku nkuru itari nziza. Yarambwiye ngo 'uvuye mu gikombe cy'Isi', ndimo ndira namubajije inziza yambwiraga, arambwira ngo 'iyo yiyongeraho santimetero 2 ku ruhande, ntabwo wari kongera kubasha kugenda.'
Ni imvune yagiriye mu mukino wa ¼ cy'igikombe cy'Isi ubwo Brazil yakinaga na Colombia, ubwo Camilo Zuniga yamukubita ivi mu rutirigongo agahita asohorwa mu kibuga akajyanwa kwa muganga.