Benshi mu bakunda kugura imbuto bavuga ko imineke iryoha cyane, tukaba tugiye kureba umumaro wo kurya nibura umuneke umwe ku munsi, nk'uko bigaragara ku rubuga www.everydayhealth.com rwandika ku buzima.
Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)
Agahinda gakabije gaterwa na ‘serotonim' iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo ‘tryptophan' ibasha kugabanya cyangwa gukuraho ibimenyetso by'agahinda gakabije.
Igabanya ibyago byo kurwara asthma
Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abana barya nibura umuneke umwe ku munsi bibagabanyiriza 34% byo kuba barwara asthma.
Imineke ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko yiganjemo intungamubiri zifasha umubiri kumererwa neza. Ni byiza gushyira imineke muri buri funguro ryacu kugira ngo turusheho kugira ubuzima buzira umuze.
Kurya imineke bituma amagufa amererwa neza
Intungamubiri ziboneka mu mineke zubaka amagufa ndetse zikayakomeza ku buryo atavunagurika uko yiboneye kose.
Irinda umubiri kurwaragurika
Mu mineke habamo ‘antioxydants' nyinshi zikarema utunyangingo twinshi turwanya ikintu cyose cyatera indwara mu mubiri, nk'indwara y'umutima, diyabete na kanseri.
Ifasha ubwonko gukora neza
Imineke ikungahaye kuri potasium na magnesium, iyo myunyu ngugu ifasha ubwonko kugira icyerekezo kizima no gukora neza.
Kurya imineke bifasha mu kugabanya ibiro
Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, imineke ni amahitamo meza cyane kuko ifasha mu gushongesha ibinure, bityo hehe no guhura n'umubyibuho ukabije.
source : https://ift.tt/3a0FxFR