‘Stroke' igeze ku mwanya wa gatatu mu ndwara zica benshi mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwifatanyije n
U Rwanda rwifatanyije n'isi kwizihiza umunsi wo kurwanya Stroke

Indwara 10 ziza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu guhitana benshi (nk'uko zikurikirana), ni izijyanye n'ubuhumekero, abana bavuka batageze, stroke, igituntu, umutima, impiswi, malaria, SIDA, umwijima, ibikomere biterwa n'impanuka zo mu muhanda hamwe no kuvukana inenge.

Mu Rwanda hamaze gutangizwa umuryango witwa ‘Stroke Action Rwanda' ushinzwe kurwanya icyo cyago no gukorera ubuvugizi abarokotse n'abashobora guhitanwa na Stroke, ndetse RBC na yo yatangaje ko ‘stroke' yatangiye gutera impungenge.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François, avuga ko ‘Stroke' iterwa ahanini na diyabete cyangwa umuvuduko w'amaraso.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François
Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François

Kwirinda ‘Stroke' bisaba guca ukubiri n'itabi, inzoga n'umubyibuho ukabije, ndetse no guhora umuntu ajya kwisuzumisha indwara zitandura hamwe no kunywa neza imiti aba yandikiwe na muganga mu gihe yasanze arwaye.

Dr Uwinkindi yagize ati “Muri 2009, Stroke yari ku mwanya wa cyenda mu ndwara zica Abanyarwanda, ariko muri 2019 yaje ari iya gatatu, tutagize icyo dukora rero nk'ubukangurambaga no kwirinda ibiyitera, mu myaka itanu yaza ari iya mbere mu ndwara zihitana Abanyarwanda”.

Dr Uwinkindi avuga ko mu masaha ya mbere umuntu akibona ibimenyetso yagombye kwihutira kwa muganga kugira ngo bamuvure bafunga imitsi ijya mu bwonko butarangirika, kuko nyuma y'igihe gito umurwayi udatabawe ahita apfa.

Dr Joseph Rukeribuga ahagarariye association yabarwaye indwara ya Stroke mu Rwanda
Dr Joseph Rukeribuga ahagarariye association yabarwaye indwara ya Stroke mu Rwanda

Mu binyenyetso by'ingenzi bigaragaza ko umuntu afite ‘stroke' hari ukubabara umutwe ndetse ugahengama, kureba ibicyezicyezi (atakibona neza kandi ibikoba by'amaso byacitse intege), kunegekara k'ukuguru cyangwa ukuboko k'uruhande rumwe, kuba igihande kimwe cyo mu maso kitaringaniye n'ikindi, ndetse no kunanirwa kuvuga neza.

Umuyobozi wa Stroke Action Rwanda (SAR), Joseph Rukeribuga avuga ko abagizweho ingaruka na stroke ubu bafite ubumuga butuma badashobora kwitabira imikino cyangwa kugira imirimo y'imbaraga bakora, ndetse bakaba badashoboye kwigaburira cyangwa kwiyuhagira, kuko ingingo zamugaye zitabasha gushyikira ku mubiri hose.

Rukeribuga ati “Uba ukeneye gufashwa buri kintu cyose, ntushobora kwiyuhagira, nkanjye niyuhagira uruhande rumwe gusa, hari n'abadashobora kweguka ugasanga umuntu agomba kubegura, kubagaburira nk'abana bato”.

Rekuribuga arasaba Leta n'abafatanyabikorwa kubashyiriraho ikigega cy'ingoboka cyabafasha kubona ibibatunga, imiti no kwishyura abantu bashobora kubitaho.




source : https://ift.tt/3jO79TG
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)