The Ben agiye gusohora ‘album' izaba irimo abandi bahanzi b'ibyamamare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agaruka kuri iyo album, The Ben yagize ati “Abafana banjye bitege imwe muri albums nakoze mu buzima bwanjye, izaba irimo abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika, barimo Tiwa Savage n'abandi”.

The Ben aherutse kujya muri Tanzania aturutse i New York, aho yagombaga guhura na Diamond Platnumz, gusa ntibiramenyekana niba na we azagaragara ari muri iyo album, ariko kuki se bitashoboka, gusa byazaba ari agashya.

Uretse abo bahanzi b'ibyamamare b'abanyamahanga, kuri iyo album hazaba harimo n'abahanzi b'Abanyarwanda bakomeye nka Tom Close, nk'uko The Ben yabitangarije KT Press.

Iyo album The Ben avuga ko amaze igihe cy'imyaka itatu ayitunganya, gusa icyo gihe cyose nticyatumye adakomeza kugaragara muri muzika, kuko hari izindi ndirimbo yagendaga acishamo agakora nka Habibi, Vazi, Can't get enough, Thank you, Binkolela, This is love, Fine girl n'izindi.




source : https://ift.tt/3pQrsnx
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)