The Ben n'umukunzi we Miss Pamella nyuma yo kuva mubirwa bya Maldives bari kugirira ibihe byiza no muri Tanzania [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kwambika Miss Pamella Impeta, The Ben yahise ajya muri Amerika mu mujyi wa New York aho yahuriye mukabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzaniya arikumwe n'umukunzi we aho yagiriye urugendo rw'akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.

Mu mashusho The Ben yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, yerekanye Miss Pamella ahagaze ari kuri telefone agenda atembera, yumva amafu y'ikiyaga bikekwa ko ari icya Tanganyika nyuma y'umunsi
ari kubarizwa muri Tanzania.

The Ben n'umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella baherukaga muri Tanzania , mu mpera z'Ugushyingo muri 2020 , ari naho urukundo rwabo batangiye kurushyira ahagaragara , icyo gihe berekanye amashusho bari kumwe bigaragara ko bari muri Tanzania ku mucanga ku nkengero y'inyanja.

Mubyo The Ben yavuze byamujyanye muri Tanzania, harimo ko yagiye kuhakorera indirimbo azakorana n'abahanzi batandukanye barimo Rema hamwe na Uncle Austin.

Aganira n'ikinyamakuru cya KT Press, yavuze ko ari muri Zanzibar ndetse ko yamaze no kuhakodesha inzu yo guturamo akajya anahakorera umuziki mu isura nshya.

Icyo gihe The Ben yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ubutumwa bwerekana ko yishimiye ukuntu abaturage bo muri Tanzania bamwakiranye urugwiro.

The Ben yagiye muri Tanzania asangayo umukunzi we Pamella wari umaze iminsi ariho ari kubarizwa.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora n'ubwo bagiye babigira ibanga rikomeye, uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.


The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.

Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo The Ben amwambitse impeta isi yose ikabimenya



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tthe-ben-n-umukunzi-we-miss-pamella-nyuma-yo-kuva-mubirwa-bya-maldives-bari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)