The Ben warimo yinywera ishyushyu ishyuye dore ko ari kimwe mu binyobwa akunda cyane (amata), yahishuye umukino akunda agira ati:'Nkunda Baskeball igitangaje ariko ni uko atari wo mukino nahoze nkunda iyo ugeze muri bino bihugu hari ukuntu NBA ikwiba'.
Nyamara ariko ahamya ko ibyo bidatuma areka kuba ari umufana w'umupira w'amaguru by'umwihariko ikipe ya Manchester United. Yagize ati:'Ibyo ariko ntibimbuza kugira Manchester United ku mutima n'ubwo nsigaye ibintu by'umupira w'amaguru mbikurikira gacye.'
The Ben ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba
Abajijwe ku ikipe akunda muri NBA n'abakinnyi mu mikino inyuranye The Ben yagize ati:'Muri NBA nkunda Lakers, mu mupira w'amaguru nkunda Cristiano Ronaldo, naho umukinnyi nakundaga muri Basket Ball ni Kobe Bryant.'
Ahishura kandi ko ashimishwa cyane no gusoma inyunganizi (Comments) zishyirwa ku bintu bitandukanye asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, atanga urugero w'inyunganizi yamusekeje.
Yagize ati:'Umwe yigeze kwandika avuga ukuntu akunda umuziki wanjye ndetse umunsi umwe yari mu bitaro mu cyumba cyegeranye n'urugo rwarimo rucuranga indirimbo zanjye maze yazumva agasohoka mu bitaro na serumu n'amashuka kuko kuva ubwo yahise akira.'
The Ben yavuze ko yannyuzuwe n'ibintu byinshi akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ati:'Nannyuzuwe n'ibintu byinshi ariko ibiryo byarananiye igihe kirekire, gusa byatumye niga guteka n'ubwo ntari umunyamwuga nk'ababyize ariko ubu nabasha guteka ibituma mbaho.'
The Ben yahishuye ko akunda cyane Cristiano akaba n'umufana wa Man. United
Gael amubaza ku nkuru yumvise y'ukuntu ngo yanyuze mu rukuta rw'ibirahure rukamemeneka niba byaba aribyo. The Ben asubiza agira ati:'Ni byo hari mu mwaka wa 2015 mu Bufaransa muri Paris ni ahantu hari urukuta rw'ibirahure ntarubonye ndarugonga rurameneka.'
The Ben agaragaza ko iryo sanganya ryamubayeho ryamusigiye inkovu ku maboko. Mu gusoza kandi ashima abakunzi b'ibihangano bye kandi ko abakunda n'ubwo atanyura ku rugo ku rundi abashima ariko abazirikana kandi inyiturano ye ari ukubaha ibihangano byiza anababwira ko bahishiwe vuba agiye gushyira Album nshya.
The Ben yatangaje ko muri iki gihe akunda cyane NBA akaba yarakundaga umukinnyi Kobe Bryant witabye Imana mu gihe gishize azize impanuka y'indege