Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2021 mu minota micye ishize abatari bacye barimo n'ibyamamare bagaragaje ko bishimiye intambwe The Ben ateye akambika impeta umukunzi we Miss Miss Pamella. Mu ba mbere bagaragaje ko bishimiye iyi ntambwe barimo David Bayingana umunyamakuru w'icyamamare muri siporo hano mu Rwanda. Anita Pendo nawe yishimiye cyane iyi ntambwe The Ben na Pamella bateye ati "Mbabwije ukuri umutima wanjye uranezerewe kubera iyi couple. Congz B & P".
David Bayingana yafashe amashusho y'aba bombi bari mu mazi Miss Pamella yerekana impeta yambitswe na The Ben maze ayaherekeza aya amagambo agaragaza ko yishimiye intambwe bateye, ati"🔺🔺 And BOOOOOOOOOM‼️‼️CONGRATULATIONS MY PEOPLE @theben3 & @uwicyeza_pamella 💍" .
Abandi batari bake bahise bajya ahashyirwa ibitekerezo nabo bagaragaza ko bishimiye iyi ntambwe, muri abo harimo uwitwa emmyturatsinze250 wagize ati: "Ibintu bibaye ibindi bindi".Â
Mu 2020 ni bwo aba bombi batangiye kugaragaza ko bakundana hanyuma mu Ugushyingo baza guhurira muri Tanzania ubwo The Ben yari ari gufata amashusho y'indirimbo ye "This is Love" yakoranye na Rema wo muri Uganda.
Kuva icyo gihe bombi bakomeje kwerekana ko bakundana bakabwirana amagambo meza yuje imitoma igera ku ndiba y'umutima. Inkuru z'urukundo rwabo zagarutsweho kenshi mu itangazamkuru kandi bakarushaho kubigaragaza uko bwije n'uko bukeye bakerekana ko rwabaye ikibatsi. Gusa na none iby'uru rukundo bisa n'ibyafashe indi ntera nyuma y'ubukwe bwa Meddy n'umukunzi we Mimi bwanatashywe na The Ben.
Abenshi bagiye bibaza igihe The Ben we azabukorera cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ikirwa cya Maldives kiri ku nkengero y'inyanja y'Abahinde kibaye agasozi k'ibyiza Pamelle atazibagirwa mu mateka ye nyuma y'uko The Ben akimwambikiyeho impeta ihamya urwo amukunda.
The Ben yamaze kwambika impeta umukunzi we