-
- Tiwa Savage
Tiwa Savage avuga ko aya mashusho yashizweho mu buryo bw'impanuka n'umukunzi we nyuma akayasiba ariko yamaze kubonwa n'imbaga nini ikoresha Snapchat.
Avuga ko yarize cyane akibona ayo mashusho ndetse anagira abwoba bw'ibiza kumuvugwaho.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Angie Martinez wa radiyo power yo mu mujyi wa New York. Ati:" Sinabyita amashusho y'urukozasoni [pronography] kuko ni ibyabaye hagati yanjye n'umukunzi turi kumwe nonaha".
ubwo yabonaga ayo mashusho ku wa gatatu wiki cyumweru yahisemo guceceka kuko yabaye nkuhahamutse, ibyo byatumaga atabasha gusinzira neza.
Savage, w'imyaka 41, ni umwe muba stars ba banyamuziki bakomeye ku isi byumwihariko mu njyana ya Afrobeats.
Yamenyekanye mu ndirimbo nka kele kele na Eminado ndetse yari umwe mu bagize itsinda rya Don Jazzy's Mavin Records ryo muri Nigeria, aho yari azwi ku kabyiniriro ka First Lady.
Yatangaje ko byabaye mu kwezi gushize ndetse ko hari n'uwashatse ko amuha amafaranga ariko kugiti cye atatinyuka gutanga amande acibwa uwatangaje amashusho y'urukozasoni kandi we yarakoraga ibintu bisanzwe hagati y'abantu bakundana.
Ati:" sindi umusazi wo kwishyira mu bucucu nkubwo nta nubwo wankoresha ngo unkuremo amafaranga".
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Tiwa Savage ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu kwamamaza ablum yise Water and Garri, yakoranye n'aba stars bo muri Amerika barimo Brandy and Nas.
Yongeraho ko atifuza ko ibizamuvugwaho byagira ingaruka ku muziki we kuko urimo kugenda neza. Avuga ko yari ahangayikishijwe n'uko azafatwa n'abafana be, inshuti n'umuryango ariko ko atari yitaye kubyo gucibwa amande cyane ko atendaga kuyatanga.
Tiwa Savage yashyingiranywe na Teebillz Balogun, umwe mu bacunga cyangwa bagenga abahanzi (artist manager) mu 2013, nyuma mu mwaka wa 2018 baza guhana gatanya nyuma y'imyka ibiri yari ishize amushinja kutaba ntamakemwa.
Yongeraho ko ubu ikimuhangayikishije ari umwana wabo w'imyaka itandatu uko azabifata n'ingaruka byamugiraho ndetse na nyina umubyara.
source : https://ift.tt/3iLhlvK